Abatwara abagenzi basabwe gufasha abanyeshuri gusubira ku mashuri mu ituze

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 5, 2025
  • Hashize amasaha 16
Image

Kuva kuri uyu Gatanu, tariki ya 5 Nzeri, abanyeshuri barimo gusubira ku bigo by’amashuri, gutangira igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2025/2026, hirya no hino mu turere dutandukanye tw’igihugu. Polisi y’u Rwanda yasabye abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange gufasha abanyeshuri gusubira ku mashuri mu ituze n’umutekano.

Polisi y’u Rwanda kandi yaboneyeho gushishikariza abo bireba bose by’umwihariko ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’ababyeyi b’abana, kubahiriza ibyo basabwa bijyanye n’inshingano zabo kugira ngo bikorwe mu buryo bunoze kandi butanga umutekano usesuye.

Nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa ziteganyijwe kuva ku wa Gatanu tariki ya 5 kugeza ku wa Mbere tariki ya 8 Nzeri 2025.

Ku wa Gatanu tariki ya 5 Nzeri, hazagenda abanyeshuri biga mu turere twa Ruhango, Gisagara, Ngororero na Musanze.

Ku wa Gatandatu tariki ya 6 Nzeri, hazagenda abiga mu turere twa Nyanza, Nyamagabe, Nyabihu, Rubavu, Rulindo, Gakenke, Rwamagana na Kayonza.

Ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri, hazagenda abo mu turere twa Huye, Kamonyi, Karongi, Rutsiro, Gicumbi, Nyagatare na Gatsibo.

Ni mu gihe ku wa Mbere tariki ya 8 Nzeri, hazagenda abo mu turere twa Muhanga, Nyaruguru, Rusizi, Nyamasheke, Bugesera, Burera, Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko kohereza abanyeshuri hakiri kare bibafasha gutega imodoka zerekeza mu turere amashuri bigamo aherereyemo, asaba ababyeyi kubyubahiriza n’abayobozi b’ibigo kugenzura ko bahagereye ku gihe.

Yagize ati: “Bikunze kugaragara ko mu gihe nk’iki abanyeshuri baba basubira ku masomo, haba hari urujya n’uruza rw’imodoka nyinshi zinyuranamo n’abagenzi, kandi hari abantu benshi mu mihanda no muri za Gare.”

Yakomeje ati: “Binyuze mu bufatanye, ni byiza ko ababyeyi bafasha abana kugera kare aho bategera imodoka, ba nyir’ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bakabitaho, babafasha gusubira ku mashuri mu ituze n’umutekano, ba nyir’ibigo by’amashuri nabo bakagenzura niba nta bahuye n’imbogamizi zituma batagerera ku ishuri ku gihe.”

SP Kayigi yashimangiye ko aya mabwiriza aba agamije gukumira inkomyi n’ibindi bibazo abanyeshuri bahura nabyo mu gihe basubira ku masomo, yibutsa abashoferi by’umwihariko kwirinda imyitwarire yateza akaga ubuzima bwabo n’ubw’abanyeshuri nko gutwara bavugira kuri telefone cyangwa banyoye ibisindisha, umuvuduko urenze uwagenwe cyangwa uburangare n’andi makosa yose ashobora kuba intandaro y’impanuka yagira uwo ivutsa ubuzima cyangwa ikamukomeretsa.

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 5, 2025
  • Hashize amasaha 16
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE