U Rwanda rwamenye amatsinda ruherereyemo mu Gikombe cya Afurika cy’ingimbi n’abangavu

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 2, 2025
  • Hashize amasaha 13
Image

Amakipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball y’abatarengeje imyaka 16 mu bahungu n’abakobwa, yamenye amatsinda aherereyemo mu mikino y’Igikombe cya Afurika iteganyijwe kubera i Kigali guhera kuri uyu wa 2 kugeza 14 Nzeri 2025 muri Petit Stade.

Mu bahungu, u Rwanda rwisanze mu itsinda rya mbere hamwe na Angola, Côte d’Ivoire na Sierra Leone. Itsinda rya kabiri ririmo Guniea, Tunisia, Uganda na Cameroon mu gihe irya gatatu rigizwe na Misiri, Maroc, Mali na Liberia.

Umukino wa mbere u Rwanda rucakirana na Angola saa moya z’ijoro.

Mu bakobwa, u Rwanda ruri mu itsinda rya mbere hamwe Tunisia na Tanzania, irya kabiri ririmo Mali, Angola, Guinea na Côte d’Ivoire mu gihe irya gatatu rigizwe na Misiri, Maroc, Cameroon na Kenya.

Umukino wa mbere abangavu b’u Rwanda barakina na Tanzania saa saba n’igice.

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda hamwe n’amakipe abiri ya gatatu yitwaye neza kurusha andi, azakatisha itike yo gukina ¼.

Andi makipe ane asigaye azakina imikino yo guhatanira imyanya kuva ku wa cyenda kugeza ku wa 12.

Ni ubwa mbere u Rwanda rugiye kwakira iri rushanwa ry’abahungu, mu gihe iry’abakobwa rizaba ribereye mu gihugu ku nshuro ya kabiri.

Amakipe abiri ya mbere muri buri cyiciro ni yo azabona itike y’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 kizaba mu 2026.

Abangavu b’u Rwanda bisanze mu Itsinda A hamwe na Tunisia
Ikipe y’Igihugu y’Ingimbi iri kumwe na Angola, Côte d’Ivoire na Sierra Leone
  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 2, 2025
  • Hashize amasaha 13
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE