Thailand: Urukiko rweguje Minisitiri w’Intebe kubera ubugambanyi

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 29, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Paetongtarn Shinawatra wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Thailand yemeye imyanzuro y’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwamweguje.

Ni nyuma yuko yagiranye ibiganiro kuri telefone na Perezida wa Sena wa Cambodia, Hun Sen byafashwe nk’ubugambanyi kuko ibyo bihugu bidacana uwaka.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko Paetongtarn yumvikanye muri ibyo biganiro yita Hun Sen, Nyirarume anajora igisirikare cya Thailand.

Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Thailand rwemeje ubwegure bwe nyuma y’ibirego by’Abasenateri byagaragaje ko ibyo yakoze binyuranyije n’amahame agenga ubunyangamugayo, kandi bisenya  icyubahiro cy’Ingabo z’Igihugu mu gihe hari umwuka mubi ku mupaka wa Thailand na Cambodia.

Urukiko rwemeje kandi ko ibyo yakoze byatumye abaturage batakariza Ingabo icyizere mu gihe babona umwuka mubi utarahosha ku mupaka uhuza ibihugu byombi.

Paetongtarn yari yarigeze kuvuga ko ibyo biganiro bitari ibyo gupfobya ahubwo bwari uburyo bwo kwiganirira ndetse mu kiganiro kigufi n’abanyamakuru yavuze ko azakomeza kuba inyangamugayo no guharanira inyungu z’abenegihugu.

Paetongtarn akaba abaye umuyobozi wa gatanu muri icyo gihugu   kuva mu mwaka 2008 wegujwe n’Urukiko.

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 29, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE