Rukundo Abdul Rahman “PaPlay” yerekeje muri Kiyovu Sports

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 29, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Umurundi Rukundo Abdul Rahman “PaPlay” washeje amasezerano yari afitanye na Rayon Sports, yerekeje muri Kiyovu Sports asinya amasezerano y’umwaka.

Iyi kipe yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Kanama 2025, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

PaPlay ni umwe mu bakinnyi beza Rayon Sports FC yifashishije mu mwaka ushize w’imikino by’umwihariko mu kibuga hagati, ariko iyi kipe yamugaragarije ko itazamukenera cyane ishaka kumutiza.

Aho gutizwa, uyu mukinnyi yahisemo kumvikana n’ikipe akagenda burundu agashaka ikipe azakinira, nubwo yari asigaje amasezerano y’umwaka umwe. Yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2024 avuye mu ikipe y’Amagaju FC.

Muri kiyovu Sports asanze mugenzi we w’Umurundi Cédric Amissi.

Kiyovu Sports izatangira shampiyona ya 2025/26 yakira mukeba Rayon Sports tariki ya 13 Nzeri 2025, saa kumi n’ebyiri n’igice kuri Kigali Pele Stadium.

Rukundo Abdul Rahman “PaPlay” yerekeje muri Kiyovu Sports
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 29, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE