Alicia na Germaine bakora umuziki bisanzuye kubera ko se ari umujyanama wabo

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 28, 2025
  • Hashize amasaha 9
Image

Itsinda rya Alicia na Germaine rimaze kumenyerwa mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bavuga ko kuba umubyeyi wabo (se) ari na we mujyanama wabo mu bijyanye n’umuziki babifata nk’umugisha kuko bituma bakorera mu bwisanzure.

Baravuga ibyo nyuma y’igihe gito bamaze bashyize hanze indirimbo yabo nshya bise ‘Ndahiriwe’ aho bavuga ko bafashijwe na se akaba n’umujyanama wabo.

Mu kiganiro bagiranye na Imvaho Nshya abo bakobwa batangaje ko kuba umubyeyi wabo ari we mujyanama wabo babifata nk’umugisha.

Bagize bati: “Kuba umubyeyi wacu, data ari na we mujyanama wacu tubona ari amahirwe n’umugisha, biratworohera cyane mu buryo bwo kuvuga ibyo twifuza, ibitubangamira cyangwa gutanga igitekerezo icyo ari cyo cyose nta bwoba, kuko tumwisanzuraho nk’umubyeyi wacu.”

Bavuga ko Ndahiriwe ari indirimbo yavuye mu masengesho ubwo basengaga bakumva igitekerezo kiraje cy’uko abantu bakwiye kujya bashingira ku bitangaza Imana yabakoreye bikabaha kugira ihumure ku buzima bw’ejo hazaza.

Bati: “Indirimbo Ndahiriwe igaruka ku butumwa bw’amashimwe n’ibyiringiro muri make twashakaga kubwira abantu gushingira ku by’Imana yakoze bikaba ikimenyetso kituremamo ibyiringiro by’ejo hazaza.”

Ku bijyanye n’urukundo berekwa n’abantu abo bakobwa bavuga ko babyishimira cyane kandi bibatera imbaraga, kuko batangiye gutekereza ku mushinga wo gukora indirimbo mu zindi ndimi bitewe nuko abakunzi babo bakunze kubibasaba cyane.

Bagize bati: “Urukundo batwereka rukomeje kudutiza imbaraga zo gukora, abakunzi bacu bakomeje kudusaba cyane gukora indirimbo mu zindi ndimi, ni wo mushinga turimo gutekerezaho muri iyi minsi.”

Alcia na Germaine bavuga ko nta banga ryihariye bafite rituma abantu babakunda, ko ahubwo ari ugusenga bakabaza Imana icyo gukora ikabayobora mu byo bakora byose.

 Bavuga ko indirimbo nyinshi zabo baziyandikira umubyeyi wabo akaba n’umujyanama wabo akabafasha mu kubakosorera amagambo n’ururirimbo nk’uko byakozwe kuri Ndahiriwe baherutse gushyira ahagaragara.

Kugeza ubu Alicia na Germaine bafite indirimbo zirimo ‘Ndahiriwe’ bashyize hanze, ‘Uriyo’ baherukaga gusohora mu mezi abiri ashize, ihumure, urufatiro n’izindi bakaba bavuga ko basohora indirimbo igihe bari mu kiruhuko kubera ko ari bwo babona umwanya uhagije wo gukora ku muziki wabo.

Alicia na Germaine bavuga ko kuba umubyeyi wabo ari we mujyanama wabo mu by’umuziki babifata nk’umugisha
Alicia na Germaine bavuga ko batangiye gutekereza ku mushinga wo kuririmba mu zindi ndimi kubera ubusabe bw’akunzi babo
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 28, 2025
  • Hashize amasaha 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE