U Burusiya bwamishe ibisasu kuri Kiev bihitana 8 hakomereka abasaga 40

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kanama 28, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

Mu ijoro ryo ku wa gatatu rishyira uyu wa kane, tariki 28 Kanama 2025, u Burusiya bwaraye burashe ibisasu muri Ukraine, i Kiev bihitana abantu 8, abasaga 40 barakomereka.

Nk’uko ingabo za Ukraine zibitangaza ngo u Burusiya bwarashe drone na misile 629 mu gitero kinini cyagabwe nijiro kuri Ukraine.

Perezida a Ukraine Zelensky yashubije ko Kyiv itegereje icyo Isi yose yagira icyo ikora.

Byari ijoro ry’akaga gateye ubwoba kuri miliyoni z’abatuye umurwa mukuru, nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru wa Radiyo Mpzamahanga y’u Bufatansa uri i Kyiv, Emmanuelle Chaze.

Icyo gitero cyahujije ibitero bya drone hamwe na misile zigera ku icumi zarashwe muri salvos nyinshi nijoro. Ingabo za Ukraine zivuga ko Uburusiya bwarashe drone na misile 629 muri iki gitero.

Perezida Zelensky yagize ati: “Ikindi gitero kinini cyagabwe ku mijyi yacu. Ni ubwicanyi bukabije.”

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, yatangaje ko ibyo bitero byerekana ko u Burusiya buhitamo gukoresha intwaro (misile ballistique) aho kunyura mu nzira ya dipolomasi kugira ngo intambara irangire.

Ukraine itegereje ko amahanga yafatira ibihano bishya u Burusiya.

By’umwihariko yahamagariye u Bushinwa, u Burusiya na Hongirie nk’abanyamuryango b’Umuryango w’Ubumwe by’Ibihugu by’u Burayi gufata ibyemezo bidadiye.

Zelensky yongeyeho ati: “Ahitamo gukomeza kwica aho guhagarika intambara.” Yatangiye nyuma y’igitero cy’Uburusiya muri Gashyantare 2022.

Ibisasu bya mbere byumvikanye na mbere yo kumva imbuzi mu kirere ko hari indege, nk’uko abatangabuhamya benshi babivuga, bivuze ko abaturage ba Kyiv bose batabonye umwanya wo kwikingira.

Ijoro ryaranzwe n’ibisasu mu duce twinshi tw’Umurwa mukuru. Uduce turenga 20 twibasiwe, harimo inyubako zo guturamo, ibiro, ishuri ry’inshuke ryatwitswe n’umuriro n’ibindi.

Abatabazi bagera kuri 500 hamwe n’abapolisi barenga 1 000 barimo gushakisha mu matongo, bashakisha ngo barebe ababa bakirimo akuka.

Hirya no hino mu gihugu, urwego rw’ingufu rwibasiwe, abantu 60 000  nta mashanyarazi bafite cyane cyane mu karere ka Vinnytsia.

Inyubako zibasiwe n’inkongi yatewe n’ibisasu u Burusiya bwateye muri Ukraine, i Kiev
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kanama 28, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE