Perezida Putin na Kim Jong-Un bagiye guhurira mu myiyereko y’u Bushinwa

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin na Kim Jong-un wa Koreya ya Ruguru batumiwe na Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping mu birori by’akarasisi ka gisirikare bizaba mu cyumweru gitaha mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 Intambara ya Kabiri y’Isi irangiye.
Guverinoma y’u Bushinwa kuri uyu wa 28 Kanama yatangaje ko ibyo birori bizabera Tiananmen Square mu Mujyi wa Beijing ku wa 03 Nzeri, bizahuriza hamwe abo bayobozi bizaba n’umwanya mwiza wo gushimangira umubano bisanzwe bIfitanye.
U Bushinwa bwatangaje ko ibindi bihugu bisanzwe bibanye neza nka Indonesia, Malaysia, na Myanmar, Cuba, Iran nabyo byamaze gutangaza ko bizitabira uwo muhango ndetse n’abandi bayobozi barenga 20 na bo bemeje ko bazitabira.
Biteganyijwe ko u Bushinwa buzamurika intwaro zidasanzwe bufite zirimo n’izizaba zerekanywe ku nshuro ya mbere.
