Uko abafungiwe insengero bazitabira Rwanda Shima Imana

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 27, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Abagize komite mpuzabikorwa ya Rwanda Shima Imana bagaragaje ko nubwo hari insengero zigifunze ariko hari uburyo abasengera mu zigifunze bakwitabira Rwanda Shima Imana 2025.

Bigarutsweho mu gihe mu mpera z’icyumweru turimo mu Rwanda hose hagiye kubera igitaramo cya Rwanda Shima Imana binyuze mu matorero n’amadini yose yo mu gihugu aho Abanyarwanda baba bashimira Imana aho yarukuye n’aho irugejeje ari nako bakomeza kururagiza Imana.

Ni bimwe mu byo bagarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 27 Kanama, cyagaragazaga uko Rwanda Shima Imana 2025, izakorwa.

Ubwo habazwaga uko abasengera mu nsengero zifunze bizagenda, Amb. Charles Murigande yavuze ko bazitabaza insengero zibegereye zidafunze.

Yagize ati: “Umwami Yesu yigeze kubwira umusamariyakazi ngo igihe kirageze abasenga nyakuri badasengera ku musozi witwa Yerusalem bamenyekane.”

Gusenga nyakuri, kudashobora guhagarikwa, gufungwa n’ibindi ni ugusenga mu kuri no mu mwuka ariko urusengero rurakenewe. Abo insengero zifunze, nizere ko kuva zafungwa batagumye mu rugo gusa kuko hari n’izifunguye.”

Dr Murigande avuga ko kuba insengero zifunze bitavuze ko wahagarika gusenga ni muri urwo rwego abo bazegera insengero zibegereye bagashima Imana kuko no kuba hari icyo ugezeho ni ubuntu bwayo.

Ibyo avuga bishimangirwa na bagenzi be bafatanyije gutegura icyo gitaramo bavuga ko gushima ari ibya buri wese kandi gushima bidasaba ngo ushimire aho usengera, bityo Abanyarwanda bakwiye guhuza umutima bagashima Imana ku bw’urugendo u Rwanda rumaze kugenda rujya imbere bakaboneraho no kuyisaba gukomeza kururinda.

Bavuga ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ari ugushima Imana uzirikana ko yaguhaye imbaraga zo kugera ku byo wagezeho.

Rwanda Shima Imana ya 2025, igiye kuba ku nshuro ya 13 akaba ari inshuro ya mbere igiye kubera mu gihugu cyose binyuze mu matorero n’amadini akorera mu Rwanda.

Amb. Dr Murigande avuga ko kuba insengero zifunze umuntu adakwiye guhagarika gusenga
Abagize komite itegura Rwanda Shima Imana bavuga ko insengero zifunguye zizafasha abasengera mu zifunze kwitabira icyo gitaramo
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 27, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE