U Buhinde: Abantu 30 bahitanywe n’inkangu

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 27, 2025
  • Hashize amasaha 9
Image

Imvura idasanzwe yateje inkangu yahitanye abantu 30 ikomeretsa abandi benshi mu Majyaruguru y’u Buhinde mu gace ka Kashmir.

Polisi yo muri icyo Gihugu yemeje ko iyo  nkangu yabaye mu ijoro ryo ku wa 26 Kanama yibasiye cyane ibice byo hafi y’ingoro ya Vaishno Devi, ahakunze gusurwa cyane n’ubwoko bw’Abahindu  bajya mu bikorwa byo gusenga no gusura Akarere ka Katra.

Inzego z’umutekano zemeje ko ibikorwa by’ubutabazi kuri uyu wa Gatatu bigikomeje nyuma y’ibyo biza.

Aljazeera yatangaje ko urugendo rw’Abahindu bajya gusenga mu ngoro ya Vaishno Devi rubaye ruhagaritswe nyuma y’ibyabaye.

Imvura idasanzwe imaze igihe yibasiye u Buhinde na Pakistan yangije bikomeye  ibikorwa remezo, ihitana abantu  ndetse ikura benshi mu byabo.

Ku wa 26 Kanama Pakistan yimuye abaturage ibihumbi nyuma yuko New Delhi iburiye Islamabad ibyago bizaterwa  n’imyuzure kandi ko bizambuka imipaka.

Ubuzima bw’abarenga 1.200 mu Buhinde bwarahatikiriye kuva muri Kamena mu gihe abarenga 800 bo muri Pakistan bamaze guhitanwa n’ibyo biza.

Ibikorwa by’ubutabazi ku bahitanywe n’inkangu mu Buhinde biracyakomeje
  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 27, 2025
  • Hashize amasaha 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE