Nyarugenge: Abagabo babiri bakurikiranyweho gutwara urumogi ibilo 30

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 25, 2025
  • Hashize amasaha 9
Image

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, ANU, ryafatiye abagabo babiri mu Murenge wa Kanyinya bakekwaho gutwara urumogi ibilo 30 kuri moto, baruvanye mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire. Yahamirije Imvaho Nshya ko abakurikiranyweho gutwara urumogi barimo Imfurayase Thémisphore na Allan Byukusenge.

Bakimara gufatwa ku cyumweru tariki 24 Kanama 2025, basobanuye aho bari bavanye urumogi bakurikiranyweho.

CIP Gahonzire yagize ati: “Bakimara gufatwa batangaje ko uru rumogi bari barukuye mu Karere ka Rubavu baruhawe n’umuturage ugishakishwa ngo baruzane mu Karere ka Nyarugenge i Nyamirambo baruzaniye nyirarwo na we ugishakishwa.”

Aba bagabo babiri ngo bivugira ko atari ubwa mbere bafatirwa mu bikorwa byo gucuruza urumogi.

Imfurayase avuga ko yahawe akazi ko gutwara urumogi agahembwa 80 000 Frw mu gihe yaba arugejeje aho yagombaga kurugeza.

Ni mu gihe ngo Byukusenge we yagombaga kugenda kuri moto afashe umufuka urimo urumogi agahembwa 20 000 Frw.

Urumogi rwinjwe mu Rwanda ruvanywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aho babikoraga nk’ababigize umwuga nk’uko CIP Gahonzire abisobanura.

Akomeza avuga ko abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo bakurikiranwe mu mategeko mu gihe ibikorwa byo gufata abo bakoranaga byo ngo byatangiye.

Gufata abacuruzi b’urumogi byagezweho ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru, urumogi rugafatwa rutarakwirakwira mu baturage.

Ati: “Ni ikimenyetso cy’imikoranire hagati ya Polisi n’abaturage, bikanashimangira ko abaturage bamaze kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge dore ko bigira ingaruka ku mibereho y’abaturage.”

Abaturage baragirwa inama yo kureka kwijandika mu bikorwa by’ibiyobyabwenge kuko birangira bafashwe kandi bagahanwa igihano kirimo n’igifungo.

Icyakoze Polisi y’igihugu ngo ntizihanganira umuntu wese ugira uruhare mu kugaburira abaturage ibiyobyabwenge.

CIP Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, yagize ati: “Nibabireke kuko amayeri bakoresha yose yaramenyekanye, ahubwo nibashake ibindi bikorwa bakora kuko birahari kandi byabateza imbere.”

Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’Urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20 000 000 Frw, ariko itarenze 30 000 000 Frw.

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 25, 2025
  • Hashize amasaha 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE