Niyonsaba David na Tuyishimire Claudine begukanye ‘Umusambi Race 2025’ (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 23, 2025
  • Hashize amasaha 11
Image

Niyonsaba David wa Shaggy Cycling Team mu Bagabo na Tuyishimire Claudine wa Bugesera Cycling Team mu bagore begukanye isiganwa ‘Umusambi Race 2025’, mu rwego rwo kubungabunga inyoni y’umusambi.

Isiganwa ryabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 23 Kanama 2025 ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ndetse n’Umuryango Nyarwanda ushinzwe kubungabunga Ibinyabuzima byo mu Gasozi (RWCA).

Abaryitabiriye mu byiciro bitandukanye, banyuze mu mihanda izengurutse igishanga cy’Urugezi kiri hagati y’Akarere ka Gicumbi n’aka Burera, kibarizwamo ¼ cy’imisambi yose yo mu Rwanda.

Iri siganwa ryakinwe mu byiciro bitatu birimo ababigize umwuga; abagore n’abagabo bakoze intera ingana y’ibilometero 90 bahagurukiye muri Santere y’i Banda, abatarabigize umwuga (abakinnyi badafite impushya za FERWACY) bakoze intera ingana n’ibilometero 46 n’abakoresha amagare asanzwe azwi nka ‘matabaro’ bakoze intera ingana n’ibilometero 37.

Mu bagabo babigize umwuga hatsinze, Niyonsaba David wegukanye umwanya wa mbere akoresheje amasaha atatu iminota ine n’amasegonda 25, akurikirwa na Iradukunda Valens na Habimana Felix yasize iminota 26.

Mu bagore, hatsinze Tuyishimire Claudine.

Mu bagabo n’abagore batabigize umwuga, bakoze ibilometero 45, hatsinze Hakizimana Felcien na Ishimwe Diane.

Mu cyiciro cy’ingimbi, Nkurikiyinka Jackson, Byusa Pacifique na Niyongira Vianney begukanye imyanya itatu ya mbere.

Mu bangavu hatsinze Nyiribambe  Aquiline akurikirwa na Uwizeyimana Ancille na Ahishakiye Claudine.

Mu cyiciro cy’abakinishije amagare asanzwe ku ntera y’ibilometero 45, hatsinze Mufiteyesu Emmanuel wegukanye iri siganwa ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, mu gihe mu bagore hatsinze Cyuzuzo Henriette.

Iri siganwa ry’uyu mwaka ryahujwe n’isabukuru y’imyaka 10 ishize RWCA itangiye kubungabunga imisambi, ikaba yaravuye munsi ya 300 ikagera ku 1293 mu 2024.

Niyonsaba David yegukanye Isiganwa ry’Umusambi Race rya 2025
Nkurikinka Jackson yabaye uwa mbere mu ngimbi
Tuyishimire Claudine wa Bugesera Cycling Team yegukanye Umusambi Race 2025 mu bagore
Ishimwe Diane wa Bugesera Cycling Team yahize abandi mu bagore batabigize umwuga
Abaturage bo mu Karere ka Burera n’Aka Gicumbi baryohewe no kureba isiganwa ry’Umusambi Race 2025 ribasanga mu ngo zabo
Cyuzuzo Henriette wakinishije igare rya ‘matabaro’ yabaye uwa mbere ahembwa igare
Mufiteyesu Emmanuel wabaye uwa mbere mu bagabo bakinishije “matabaro” yahembwe igare
Isiganwa ry’Umusambi Race ribera mu mihanda ikikije igishanga cya Rugezi gifite 1/4 cy’imisambi yose iri mu Rwanda
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 23, 2025
  • Hashize amasaha 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE