Umuramyi Sano Olivier yakoze ubukwe

Umuramyi akaba n’umuvugabutumwa wo ku mbuga nkoranyambaga Sano Olivier yakoze ubukwe n’umugore we Irene.
Ni ubukwe bwabaye tariki 21 Kanama 2025, bubera mu Karere ka Kicukiro mu gace kitwa Kagarama aho n’uwabasezeranyije imbere y’Imana yabasanze aho bakoreye ibirori byo kwiyakira.
Aba bombi bahisemo kugira ubukwe bwabo ibanga kubera amateka atari meza yagize mu rukundo rwe n’uwitwaga Cadette batandukanye bamaze gusezerana mu mategeko.
Sano Olivier azwi nk’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, usigaye warayobotse inzira y’ivugabutumwa akorera kuri murandasi, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zirimo Belongs to me, Ndakuramya, I believe in Jesus, Joy, You deserve, Champion n’izindi.
Ni ubukwe bubaye nyuma y’iminsi mike aba bombi batangaje ko indi mihango ijyanye no gushyingiranwa yarangiye irimo gusezerana mu mategeko.
