Niyonkuru Samuel na Nirere Xaverine begukanye umunsi wa mbere w’Umusambi Race 2025 (Amafoto)

Niyonkuru Samuel mu bagabo na Nirere Xaverine mu bagore begukanye irushanwa ry’amagare ryiswe “Umusambi Race” ryateguwe ku nshuro ya gatatu mu rwego rwo kubungabunga inyoni y’umusambi.
Isiganwa ryabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Kanama 2025 ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ndetse n’Umuryango Nyarwanda ushinzwe kubungabunga Ibinyabuzima byo mu Gasozi (RWCA).
Ku nshuro ya mbere ryakiniwe mu muhanda wa kaburimbo mu rwego rwo kongerera amasiganwa abakinnyi bitegura shampiyona y’Isi izabera i Kigali muri Nzeri uyu mwaka.
Abakinnyi 23 b’abagabo barimo n’abatarengeje imyaka 23, bahagurukiye i Kabuga berekeza i Gicumbi mu nzira y’ibilometero 104,6.
Abagore n’ingimbi barahagurukiye Karuruma bakore ibilometero 76, mu gihe abangavu bakora ibilometero 50 bahagurukiye Rusine.
Umunsi wa mbere wasize Niyonkuru Samuel wa Team Amani yegukanye umwanya wa mbere, akurikirwa na Nkundabera Eric na Nsengiyumva Samuel.
Nirere Xaverine yahize abandi mu bagore, akurikirwa na Ntakirutimana Marthe.
Mu cyiciro cy’ingimbi, Habimana Byiringiro, Ishimwe Brian na Tuyipfukamire Aphrodice begukanye imyanya itatu ya mbere.
Ni mu gihe, Uwiringiyimana Liliane ukinira Team Rwanda yahigitse abandi mu bangavu barimo Akimana Donatha wa Ngarama Cycling Team na Izabayo Immaculée wa Bugesera Cycling Team.
Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Kanama 2025, hazakinwa gravel, aho abazasiganwa mu muhanda w’igitaka bazanyura mu Mirenge 8 ya Butaro na Gicumbi ikikije igishanga cy’Urugezi.
Abazakoresha amagare asanzwe ya Matabaro “Pneux ballons” bazahaguruka Rwerere basoreze Ibanda muri Miyove.
Ababigize umwuga bo bazahaguruka Ibanda banyure Butaro basoreze Ibanda, intera ya Km 90 zizenguruka Imirenge 8 ikora ku gishanga cy’Urugezi.













