Colombia: Abantu 18 barimo abapolisi bishwe abarenga 60 barakomereka

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 22, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

Abantu 18 barimo n’abapolisi 12 bishwe n’ibiturika mu gihe abandi 60 bakomeretse nyuma y’ibitero bikekwa ko byagabwe n’udutsiko tw’inyeshyamba mu mujyi wa Cali uri mu burengerazuba no mu mujyi wa Medellín uri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Colombia.

Igitero kimwe cyagabwe n’imodoka yari itwaye ibiturika mu gihe ikindi cyagabwe kuri polisi hifashishijwe indege nto zitagira abapilote ku wa Kane, tariki ya 21 Kanama 2025.

Ibyo bitero bishinjwa abahoze mu mutwe w’inyeshyamba za, ‘Revolutionary Armed Forces of Colombia’, aho hari impungenge ko zishobora kuzahungabanya amatora ateganyijwe umwaka utaha.

Meya w’Umujyi wa Cali, Alejandro Eder yategetse ko amakamyo manini yinjira mu mujyi ahagaritswe by’agateganyo, asaba abaturage gutanga amakuru yose bafite kuri ibyo bitero kandi ko bateganyirijwe ibihembo bingana n’amadolari 10 000.

Perezida wa Colombia, Gustavo Petro yatangaje ko hagiye gushyirwaho ingamba zikarishye zo kurinda abaturage kandi ko leta itazigera igwa mu mutego w’imitwe y’iterabwoba.

Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko abakoze ibyo byaha bazaryozwa ibyo bakoze hakurikijwe itegeko.

BBC yatangaje ko abatangabuhamya bavuze ko imodoka yari itwaye ibiturika yaturikiye hafi y’ishuri rya Gisirikare ihitana abasivili bari mu muhanda, inangiza inzu nyinshi.

Colombia imaze amezi make urugomo rwararushijeho kwiyongera harimo; imirwano hagati y’inzego z’umutekano n’udutsiko tw’amabandi, imitwe yitwaje intwaro ndetse n’amatsinda y’abacuruza ibiyobyabwenge.

Ibitero bigabwa na drones nabyo bimaze kwiyongera ndetse umwaka ushize wa 2024, hagabwe ibitero byazo 115 bikozwe n’imitwe yitwaje intwaro.

Abantu 18 bishwe n’ibiturika muri Colombia
  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 22, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE