Hafunguwe icumbi no kugenda ku migozi muri Pariki ya Nyungwe

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 12, 2025
  • Hashize umunsi 1
Image

Kuri uyu wa 12 Kanama, Ubuyobozi bw’Urwego rw’Iterambere (RDB) bufatanyije n’Ubuyobozi bucunga Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, bafunguye ku mugaragaro ibikorwa bitatu by’ubukerarugendo muri iyo Pariki birimo kugenda ku mugozi bizwi nka ‘Nyungwe Canopy Zipline’, amarushanwa yo kugenda ku mugozi byitwa ‘Gisakura Rope Course’, ndetse n’icumbi riri muri Pariki hagati yitwa Munazi Eco Lodge.

Ubuyobozi bw’Ikigo African Parks bwatangaje ko bwanyuzwe no gutangira ikiragano gishya cy’ubukerarugendo bubungabunga ibidukikije, buhishurira abasura Pariki bo mu gihugu n’abava hanze amahirwe mashya y’ubunararibonye batabona ahandi ku Isi bwo kugendera hejuru y’ishyamba rikungahaye ku rusobe rw’ibinyabuzima no kuricumbikamo utekanye.

Irene Murerwa, Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ubukerarugendo muri RDB, yagize ati: “Mwishyuke buyobozi bucunga Pariki ya Nyungwe, ku bwo gutaha ibi bikorwa bitatu bitanga ubunararibonye bushya. Izi nyongera ziha imbaraga umwanya wa Nyungwe nk’icyerekezo kirambye cy’ubukerarugendo, no gushyigikira intego y’u Rwanda yo kuba icyerekezo cy’ubukerarugendo bubungabunga ibidukikije no gufungura amahirwe mashya ku baturage.”

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe imicungire ya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe cyitwa Nyungwe Management Company (NMC Ltd) Protais Niyigaba, nawe yagize ati: “Ubu bunararibonye bushya burenze kuba ibyanya bikurura abashyitsi gusa; ni urugendo rukomeye rutewe mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima muri Afurika. Uhereye ku munyenga wa Zipline, amarushanwa akorwa ku migozi ndetse no gucumbika muri hoteli yo muri Pariki, turararikira buri wese kudacikwa no kwibonera ibitangaza bya Nyungwe mu buryo bushya kandi buhebuje, by’umwihariko Abanyarwanda.”

Kuguruka hejuru y’ishyamba kuri Zipline

Zipline ni umugozi wo mu kirere ushyigikirwa n’inkingi zikomeye, uhuza imisozi ibiri iteganye, abantu bakaba bifashisha indi migozi yabugenewe bihambira ifashe n’utwuma twabugenewe tunyerera kuri wa mugozi ureremba mu kirere.

Muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, uwo munyenga ukorwa muri metero 1.935, bituma uba uwa mbere muremure ku mugabane w’Afurika. Ni ukuvuga ko umuntu agenda anyerera ku mugozi mu kirere ahantu harenga ikilometero.

Urugendo rutangirira ahitwa k’Uwinka aho abasura pariki bahera, urwo rugendo rukaba rugabanyijemo ibyiciro bitatu buri cyiciro kikaba cyariswe izina ry’igisabantu (primate) mu bimenyerewe muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

Iyi zipline ifasha gukora urugendo rwihariye hejuru ya pariki kandi rutekanye, aho uyiriho agenda azenguruka imisozi ndetse ari na ko yirebera ibyiza bihatatse n’urusobe rw’ibinyabuzima.  

Amarushanwa yo kugenda ku migozi i Gisakura

Ni uburyo bwo kwidagadura buherereye kuri santeri y’abashyitsi ya Gisakura hafi y’amarembo y’iburengerazuba bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe. Umugozi abantu bagendaho ufite uburebure bwa metero 280, akaba ari ikizamini cyo mukirere kigizwe n’uduce 21 harimo no kugenda kuri zipline inshuro eshanu.

Ni ikizamini cyubatswe mu buryo bufasha abantu bafite ubumenyi butandukanye mu birebana no gukora amagerageza ku migozi kandi bifasha umubiri n’ubwonko gukora umuntu ahuza imigozi, kwicunda, kuzamuka kuri fillets n’ibindi byinshi bifasha abantu ku giti cyabo, imiryango ndetse n’amatsinda yiremamo ibyiciro bihatana.

Buri cyiciro cy’ubu bunararibonye bushya gifasha mu kurenga imbogamizi no kurushaho kwiyumva mu miterere y’ishyamba abantu bishima ariko banarushaho kumenya ibyiza bitatse inkengero za Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

Icumbi Munazi Eco Lodge rifite ibyumba 20 byo kuraramo

Iryo cumbi ryiswe Munazi Lodge ni mashya rikaba ryubatswe mu buryo butangiza ibidukikije kandi ritanga umutekano usesuye ku barisura bakanariruhukiramo, cyane ko rifite ibyumba 20 bifasha ubiruhukiyemo kurushaho kuryoherwa n’umwuka mwiza wo muri Pariki azengurutswe n’urusobe rw’ibinyabuzima rutandukanye.

Iryo cumbi riherereye hafi ya Pindura mu muhanda Kigali Rusizi wambukiranya muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe. Rigizwe n’inyubako icyenda zikozwe mu buryo bubereye ijisho, harimo n’ahagenewe abayobozi kandi byose byubatswe n’ibiti byasaruwe muri Pariki kugira ngo ifashwe kongera kwiyubaka.

Buri nyubako yubatswe hejuru cyane y’ubutaka bwa Pariki, ku buryo bifasha uharuhukiye kwirebera ibyiza bihazengurutse birimo na canopy ndetse n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Ni amacumbi yashyizwemo imitako gakondo yakozwe n’abaturage baturiye Pariki, Icumbi rya Munazi rikaba arifite umwihariko wubakiye ku ishema ry’umuco w’abaturage no kubaka ibiramba.

ABashyitsi baharara bashobora kumva abatembera n’amaguru, kureba ubuzima bw’inyamaswa zinyuranye imbonankubone harimo n’ibisabantu nk’impundu, inkende ndetse hakaba n’aho uhagarara ukareba amazi y’Ikiyaga cya Kivu mu minsi ikirere kimeze neza.

Uramutse ushaka aho waruhukira ufite umutuzo usesuye cyangwa ukeneye kuvumbura ibishya uryoherwa no kwibonera ibiremwa bitandukanye kujya kuruhukira muri Munazi byagufasha kongera iminsi yo kubaho n’ibyishimo bitazibagirana.

Pariki y’igihugu ya Nyungwe ni rimwe mu mashyamba y’inzitane y’Afurika ribarizwa kuri kilometerokare 1.019.

Iyi Pariki ifite imigezi irasukira mu nzuzi nini cyane muri Afurika nk’urwa Congo n’urwa Nil, kandi binavugwa ko ingano nini y’amazi y’u Rwanda ari ho aturuka.

Iyi Pariki kandi ibonekamo amoko y’ibyatsi n’ibiti 1.100, amoko y’inyoni 345, amoko y’inyamabere zizwi 85 n’andi menshi.

Imbere muri Munazi Eco Lodge hateye amabengeza kandi hubatswe kinyarwanda
Abagenda kuri zipline bazenguruka ishyamba badakoze hasi
Umuyobozi Mukuru wa RDB Jean-Guy Afrika, arya umunyenga kuri Zipline
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 12, 2025
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE