Guverinoma yijeje ko umuturage azinjiza amadolari 1 360 mu 2029

Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2, 2024-2029), aho umusaruro umuturage azinjiza uzava ku mpuzandengo y’Amadolari ya Amerika 1,040 mu mwaka wa 2023 ugere ku Madolari arenga gato 1,360 mu 2029.
Yabigarutseho ku wa Kabiri tariki ya 12 Kanama 2025, ubwo yagaragazaga uburyo intego Igihugu kihaye mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyerekezo 20250 zizagerwaho.
Yagize ati: “Umusaruro umuturage azinjiza uzava ku mpuzandengo y’amadolari ya Amerika 1 040 yariho mu mwaka wa 2023 ugere ku madolari asaga 1 360 mu 2029.”
Kugira ngo bizagerweho, ni ngombwa ko umusaruro mu zindi nzego z’ubukungu uzazamuka, harimo ubuhinzi n’ubworozi, inganda, kongerera agaciro ibikomoka imbere mu gihugu, ubukerarugendo, n’izindi.
Biteganyijwe ko ubukungu bw’Igihugu buzazamuka ku mpuzandengo ya 9.3% buri mwaka kugeza mu 2029.
Ubuhinzi buziyongera ku mpuzandengo iri hejuru ya 6% buri mwaka kandi hazongerwa ubuso bwuhirwa buzave kuri hegitari ibihumbi 71 kuri ubu, bugere kuri hegitari ibihumbi 130.
Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizatezwa imbere, umusaruro ubukomokaho uziyongere ku kigero cya 50%.
Umusaruro w’ibitunganyirizwa mu nganda, biteganyijwe ko uziyongera ku mpuzandengo ya 10,4% buri mwaka.
Dr Nsengiyumva yasobanuye kandi ko urwego rw’ishoramari ruzakomeza kuzamuka binyuze mu bikorera, ibyo bikazazamura ubukungu ari nako ubuzima bw’abaturage burushaho kumera neza.
Yagize ati “Kugera kuri iki kigero cy’ishoramari, tuzabikesha cyane cyane kwiyongera kw’ishoramari ry’abikorera, aho ryavuye kuri 15.9% by’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu muri 2023, rikazagera kuri 21.5% muri 2029.”
Mu kugabanya ikinyuranyo hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo, hazashyirwa imbaraga mu kongera ibyoherezwayo ari mu Karere u Rwanda ruherereyemo no mu mahanga.
Ati: “Agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga kazikuba inshuro zirenze ebyiri, kazava kuri miliyari 3.5 z’amadolari ya Amerika mu 2023, kagere kuri miliyari 7.3 z’Amadolari ya Amerika mu 2029.”
