Umuganura ntugishyirwa abayobozi kubera imiyoborere myiza y’u Rwanda

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 1, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
Image

Mu gihe u Rwanda rwizihiza Umunsi Mukuru w’Umuganura, bamwe mu baturage bagaragaza ko uyu munsi wahindutse ikimenyetso cy’imiyoborere myiza ugereranyije n’uko byari byifashe mu myaka ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu birori byo kwizihiza ibyo birori kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Kanama 2025, abo mu Karere ka Musanze bavuze ko mu myaka yo mu 1980 wasangaga abaturage ari bo baganuzaga abayobozi ku itegeko, ariko ubu abayobozi ni bo babegera bakanabaganuza.

Abo baturage bigenjemo abo mu Karere ka Musanze, babiharutseho nyuma yo gusangira n’abayobozi umuganura w’ibyo bejeje birimo ibigori, ibijumba, imyumbati, imboga, n’ibinyobwa gakondo.

Muhawenayo Asterie w’imyaka 70, avuga ko byabagoraga kubona uburyo babona Umuganura kuko byabasabaga gukusanya amafaranga ngo bagure ibyo bazajya kuganuza abayobozi, kuko ngo ni ko imiyoborere yabigenaga.

Yagize ati: “Mu bihe bya kera, Umuganura wari nk’umusoro niko mbibona badusabaga gukusanya ibyo kurya, inzoga, tukabijyana kuri Komini cyangwa Segiteri. Abaturage ntibaryaga, ahubwo byakenerwaga n’abayobozi gusa. Ubu ho biradushimisha kubona Guverineri, abayobozi b’Intara, n’abandi bo ku rwego rw’Igihugu dusangira nk’abana b’Igihugu kimwe cyangwa  se umubyeyi umwe.”

Habiyaremye Anastase w’imyaka 68 wo mu Murenge wa Gataraga, na we avuga ko imiyoborere myiza yatumye abaturage baganura n’abayobozi babo.

Yagize ati: “Nabonye imihango nk’iyi kuva nkiri muto. Ariko muri ibyo bihe by’ubuyobozi bwa kera, umuturage yajyaga azana imyaka ye n’inzoga, ubuyobozi bukayifata ntibumugaragarize icyubahiro. Ubu noneho turumvwa turubahirizwa, kandi tuganirizwa.”

Iradukunda Clarisse w’imyaka 23 wigisha abana mu Ishuri ry’inshuke, avuga ko ari amahirwe akomeye yo gukura wiga amateka n’umuco by’u Rwanda.

Ati: “Ndishimye kubona Umuganura ukiriho kandi ukitabirwa n’urubyiruko. Bituma twumva ko natwe dukwiye gutanga umusanzu mu kubungabunga ibyagezweho. Nize byinshi ku muco wacu kandi nzabisangiza n’abandi, kuko Umuganura namenye neza ko ari ipfundo ry’ubumwe.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko Umuganuro w’ubu ushingiye ku bumwe, ubudaheranwa, n’ubusabane hagati y’abayobozi n’abaturage, nk’uko byari mu muco nyarwanda nyawo.

Yagize ati: “Umuganura si umunsi w’ubuyobozi bwo hejuru aho bwitaza abaturage, ahubwo ni umunsi w’ubufatanye aho twese dushimira Imana n’Igihugu umwero twabonye tukawusangira nk’umuryango umwe. Ibi ni bimwe mu bigaragaza iterambere ry’imiyoborere y’Igihugu cyacu, n’ubumwe bwacu.”

Yavuze kandi ko uyu munsi unafasha gukomeza kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda, by’umwihariko gukunda umurimo, gusangira no kwishimira ibyagezweho.

Minisiteri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique, yavuze kandi ko Umuganura ari imwe mu nkingi zifasha urubyiruko gusobanukirwa amateka y’u Rwanda n’indangagaciro na kirazira z’Umunyarwanda.

Yagize ati: “Umuganuro si igitaramo gusa, ni ishuri rikomeye ry’umuco. Dushishikariza urubyiruko n’abayobozi gukomeza gusigasira uyu muco, tukirinda ko usibangana cyangwa ngo ube urwibutso rw’abakuru gusa.”

Kwizihiza uyu munsi byaranzwe n’imbyino gakondo, gusangira n’imurika ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, horozwa n’imiryango itanu inka za kijyambere kugira ngo zizabaheumukamo.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti : “Umuganura , isoko y’ubumwe n’ishingiro  ryo kwigira.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yahaye abana Umuganura
Hari abahawe umuganura borozwa inka
Abayobozi baha umuganura abaturage
Umuganura baganuye ibiryo bya Kinyarwanda

Umuganura ugera ku baturage bose kubera imiyoborere myiza
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 1, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
TANGA IGITEKEREZO
Nizeyimana Eugene says:
Kanama 2, 2025 at 11:31 am

Umuganura utwibutsa uburyo abanyarwanda badangiraga ibyo bejeje ukanashumangira ubumwe bwacu.(abanyarwa)

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE