Bugesera: Barashima gahunda zo mu biruhuko zashyiriweho abana

  • HITIMANA SERVAND
  • Nyakanga 31, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
Image

Bamwe mu babyeyi n’abana bo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama bashima gahunda zo mu biruhuko zashyiriweho abana, aho bahurizwa hamwe bakigishwa uburere mboneragihugu, imikino n’ibindi, kuko bibarinda kurangarira mu bidafite umumaro.

Aba babyeyi bavuga ko kuba abana babo barabonye ahantu bashobora kumara amasaha bafite ibikorwa bahugiyemo kandi bigenzurwa n’abantu bakuru bigira umumaro ukomeye mu kubarinda ibibarangaza.

Ibi ngo babishingira kuba iyo abana batari ku mashuri mu kiruhuko nk’iki kirekire hari abagiraga ubuzererezi ndetse bakaba bajya mu bigare bakwanduriramo ingeso mbi.

Kuba harashyizweho uburyo bwo guhuza ba bana bagahabwa gahunda zitandukanye bahugiraho ziganjemo kubigisha ngo biri gutanga umusaruro.

Mutegwaraba Adiriya agira ati: “Akenshi ntabwo kugenzura ibyo umwana yirirwamo byatworoheraga. urabona aha turasatirwa n’umujyi n’ibirangaza ni ko byiyongera. Umwana arakubwira ati ngiye gusura bagenzi banjye rimwe na rimwe bakajya mu bigare bigiramo ingeso mbi ukazasanga umwana anywa nk’ibiyobyabwenge.”

Akomeza agira ati: “Uyu munsi ariko turashima abantu bitanze bagashyiraho ibigo nk’ibi bigenera abana gahunda nzima bisangamo, kuko tutagihangayikishwa no kwibaza aho umwana yiriwe. Turashima cyane ikigo cyashyizeho ibikorwa remezo ndetse n’abana bakaba batishyuzwa ibyo bakoreresha, ari imipira, amazi n’ibindi.”

Feza Daria umwe mu bana bakurikiranira izi gahunda zo mu biruhuko mu kigo Love for hope avuga ko bahungukira byinshi.

Ati: “Njyewe iyo ndi hano mba numva meze neza. Twigishwa indangagaciro, tugakina, tukabyina, tukaririmba tugakora ibijyanye n’ubugeni ndetse hari abadukurikira mu kureba uko havumburwa impano ziturimo zigakuzwa. Uyu munsi rero nta mwanya wanjye upfa ubusa kuko iyo mvuye hano mpita njya gufasha ababyeyi mu byo na bo bankeneyemo.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi, buvuga ko guha umwanya umwana no kumwitaho ari ugutegura ejo hazaza heza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ntarama, Patric Rwasa yagize ati: “Iyi ni gahunda ya Leta yo kwita ku mwana no kumutegurira kuzaba umunyagihugu muzima utarabaswe n’ingeso mbi, kuko kuba muzima ku mwana w’uyu munsi bizafasha mu kubaka urwanda rw’ejo hazaza. Turashima cyane abafatabyabikorwa badufasha muri iyi gahunda ku bw’umusanzu wabo ukomeye muri izi gahunda zo kwita ku bana mu biruhuko.”

Abana bagera kuri 500 baturuka mu Murenge wa Ntarama bakurikiranira gahunda zo mu biruhuko muri santere Love for hope. Uwashinze iyi santere yegamiye ku iyobokamana, avuga ko igamije guhindurira abantu kuba beza no kugira imibereho myiza, by’umwihariko gufasha abakiri bato gukura bafite intego.

Abana bahabwa ibibarinda inzara n’inyota
Abana bagaragaza inyota yo gukurikirana inyigisho bahabwa
Mu byitabwaho muri izi gahunda zo mu biruhuko harimo imikino
  • HITIMANA SERVAND
  • Nyakanga 31, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE