FERWAFA: Rurangirwa na Ngendahayo basabye guhagarika kandidatire ya Shema Fabrice

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 31, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
Image

Rurangirwa Louis na Ngendahayo Vedaste basanzwe mu bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA, bandikiye Komisiyo y’Ubujurire y’Amatora basaba guhagarika kandidatire ya Shema Fabrice mbere y’uko yemezwa burundu.

Aba bagabo bombi bari kuri lisiti ya Hunde Rubegesa Walter wifuzaga kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ariko akuramo kandidatire ye “kubera kubura ibyangombwa.”

Ku wa 29 Nyakanga 2025, ni bwo Rurangirwa Louis usanzwe ari Komiseri w’Umutekano ku bibuga na Ngendahayo Vedaste usanzwe ari Komiseri w’Amakipe y’Igihugu, bandikiye Komisiyo y’Ubujurire y’Amatora basaba gutesha agaciro Kandidatire ya Shema Fabrice.

Ati: “Twanditse iyi baruwa dusaba iseswa ry’urutonde rw’abakandida bifuza kuyobora FERWAFA, rwatangajwe ku wa 28 Nyakanga, kubera impamvu zikurikira.”

“Lisiti ikuriwe na Shema Fabrice yemejwe na Komisiyo y’Amatora hadakurikijwe Amategeko Shingiro ya FERWAFA, bityo ikwiye guteshwa agaciro.

Ibisabwa ko umukandida wese ugaragara kuri lisiti agomba kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire ntibyubahirijwe.”

Bagaragaje kandi ko ibisabwa ko umuntu ugaragara kuri lisiti agomba kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire bitubahirijwe.

Icya gatatu bavuze ni uko hari ukunyuranya hagati y’Amategeko Shingiro ya FERWAFA n’Amategeko ashingirwaho mu gukora amatora.

Basoje basaba guhamagazwa n’iyi komite [y’Ubujurire] bakagaragaza ibimenyetso mbere y’uko lisiti ya Shema Ngoga Fabrice yemezwa burundu ku wa 12 Kanama 2025.

Si ubwa mbere kandi aba bagabo bombi banditse kuko ku wa 27 Nyakanga bari basabye Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA ko amatora asubikwa, ariko ntibyakorwa ahubwo ku munsi wakurikiyeho hemezwa abakandida.

Urutonde rw’agateganyo rw’abakandida rwatangajwe ku wa 28 Nyakanga, rwasize Shema Fabrice aziyamamaza nk’umukandida rukumbi mu matora ya FERWAFA yo ku wa 30 Kanama 2025.

Ni mu gihe ku wa 30 Nyakanga kugeza ku ya 4 Kanama hazatangwa ubujurire ku bo dosiye zabo zizaba zanzwe.

Gusuzuma ubujurire bizakorwa tariki 5 kugeza ku ya 8 Kanama, mu gihe ku ya 11 Kanama hazatangazwa ibyemezo by’ubujurire buzaba bwatanzwe.

Urutonde rwa nyuma rw’abazaba bemerewe kwiyamamariza kuyobora FERWAFA ruzatangazwa tariki ya 12 Kanama, hakurikireho igikorwa cyo kwiyamamaza kizaba hagati y’itariki ya 13 na 29 Kanama 2025

Shema Fabrice yifuje kuzakorana n’abarimo Mugisha Richard nka Visi Perezida wa Mbere, uwa kabiri ni Me Gasarabwe Claudine, Komiseri ushinzwe imari ni Nshuti Thierry, ushinzwe amarushanwa ni Niyitanga Désiré.

Komiseri ushinzwe umupira w’abagore ni Gicanda Nikita, ushinzwe amategeko ni Me Ndengeyingoma Louise naho Komiseri ushinzwe ubuvuzi ni Lt Col Mutsinzi Hubert.

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 31, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE