Nyamasheke: Umugabo wari mu murima  yagize isereri yitura hasi arapfa

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nyakanga 30, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
Image

Mu mudugudu wa Busasamana, Akagari ka Shangi, Umurenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke, haravugwa urupfu rutunguranye rwa  Semushi Pierre Céléstin w’imyaka 67, wari mu murima n’umugore we witwa Nyirahategekimana Séraphine bakura imyumbati, umugabo yagize isereri, yitura hasi ahita apfa.

Ubarijoro Evariste, yabwiye Imvaho Nshya ko ubusanzwe batuye mu Mudugudu wa  Karambo mu Kagari ka Shangi, bari bazindukiye gusarura imyumbati  bahinze muri uwo murima uri mu Mudugudu wa Busasamana.

Ati: “Amakuru umugore we yaduhaye, yavugaga ko nta bundi burwayi  budasanzwe azi umugabo we yari afite, hanyuma ko ubwo bakuraga iyo myumbati, umugabo yafashwe n’isereri umugore akura imyumbati areba mu gice umugabo yari aherereyemo, umugore ahindukiye abona umugabo ari hasi yagagaye.’’

Arakomeza ati: “Umugore yahise atabaza abaturanyi baraza barebye basanga umugabo yamaze gupfa, bahuruza ubuyobozi,RIB n’inzego z’umutekano, hemezwa ko umurambo ujyanwa mu bitaro bya Bushenge gukorerwa isuzuma rya muganga.’’

Muragijimana Triphine  na we yagize ati: “Nubwo umugore we avuga ko nta burwayi budasanzwe yamubonagaho, bishoboka ko yari afite indwara y’umutima atari azi, mu gihe yakuraga imyumbati n’ingufu nyinshi, akagira isereri,yikubita hasi umutima ugahagarara. Ni icyo twaketse nubwo igisubizo cy’ukuri tuzagihabwa n’isuzuma rya muganga, akadukura mu rujijo.’’

Yavuze ko ubusanzwe abaturage basabwa kwipimisha indwara zitandura, nk’indwara z’umutima, umuvuduko w’amaraso, diyabete n’izindi, hakanaba ubukangurambaga mu baturage bwo kubakangurira kuzipimisha, buba nibura inshuro 3 mu mwaka muri uwo Murenge wa Shangi, banegereye ibitaro bya Bushenge byabasuzuma ku buntu, hari abatabyitaho.

Ati’’ Hari abatabyitaho bakagendana izo ndwara batabizi, umuntu yaba ari mu bandi,mu murima nk’uko cyangwa mu modoka,n’ahandi, agapfa amarabira, benshi bagatangira kuvuga ngo yarozwe,ko ari  imitego  y’abarozi yategewe aho yari ari n’ibindi, ikibazo ari uko baba batisuzumishije haki kare ngo bameneye uko ubuzima bwabo buhagaze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangi, Mukamusabyimana Marie Jeanne, yabwiye Imvaho Nshya ko amakuru amaze kumenyekana ko uwo mugabo aguye mu murima, bihutiye kuhagera nk’ubuyobozi n’inzego z’umutekano, basanga koko yapfuye, umurambo ujyanwa mu bitaro bya Bushenge gukorerwa isuzuma.

Ati: “Ni byo koko, yafatiwe n’isereri mu murima, we n’umugore we gukura imyumbati, yikubita hasi arapfa. Nubwo umugore twamubajije akavuga ko nta ndwara azi umugabo we yagiraga,  twe twaketse ko yari afite imwe mu ndwara zitandura, cyane cyane iy’umutima, yaba yagendanaga atabizi kubera kutisuzumisha ngo amenye uko ahagaze.’’

Yasabye abaturage kujya bagira igihe bakajya kwisuzumisha, bakareba uko ubuzima bwabo buhagaze, basanganwa indwara bakazivuza neza hakiri kare, kuko iyo batabikoze, umuntu ashobora gupfa amarabira gutyo, abasigaye bagatangira gukwiza ko  yarozwe na runaka,a ri ho hava inzangano zitagira impamvu nyuma y’urupfu rwa nyakwigendera.

Yavuze ko bagiye kongera ingamba n’ubukangurambaga mu baturage bakajya bipimisha bakareba uko ubuzima bwabo buhagaze, cyane cyane ku byerekeranye n’indwara zitandura, abazisanzwemo bakagirwa inama y’uburyo bakwitwara, ngo imfu zitunguranye nk’izo zirindwe.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nyakanga 30, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
TANGA IGITEKEREZO
Seventy says:
Nyakanga 30, 2025 at 6:51 pm

Iyi Ni Inkuru Ibabaje Iteye Agahinda . Imana Imuhe Iruhuko Ridashira .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE