Dove Hotel yiyemeje guhangana na gatanya zugarije imiryango

Nyuma yo kuba bari basanzwe bafite gahunda yo kwakira ababagana neza kandi bakimakaza icyatuma baba ubukombe mu kwakira ba mukerarugendo, ubuyobozi bwa Dove Hotel, burimo gutegura igikorwa bise “Couple’s Night” kizajya gihuriramo abakundana kugira ngo barusheho kunoza umubano wabo.
Ni nyuma y’uko Hotel Dove yagiye ivugwaho byinshi ndetse bimwe bikaba byatuma abenshi batinya kuyigana, batekereza ko ibisabwa kugira ngo wakirwe muri iyo hotel kandi witabweho bigoye.
Mu kiganiro yagiranye na Imvaho nshya, Umuyobozi wa Dove Investment Co. Ltd, Rutagengwa Philbert, yavuze ko icyo bagamije ari ugucuruza kandi bakakira neza ababagana ibindi byose ari ibitekerezo by’umwijima bigamije ku kubasebya.
Yagize ati: “Dutanga serivisi zisanzwe nk’iz’andi mahoteli atanga, twakira abantu b’ingeri zose kandi tukagera ku nyota yabo (Expectations), ntabwo dusaba icyangobwa cy’uwo mwashyingiranywe kugira ngo uhabwe serivisi. Abavuga ibyo ni ababikuririza kandi bagamije gusebanya”
Uyu muyobozi avuga ko nubwo badasaba icyangobwa cy’uko uwo muri kumwe mwashyingiranywe (Marriage Certificate) nkuko abenshi babizi, ariko bitabujije ko hari amahame abagenga.
Ati: “Iyo tuvuga indangagaciro bivuze ko dufite ibyo tutemera. Ntitwemera uwarengera ngo akore ubusambanyi, kuko si cyo ducuruza, muri izo ndangagaciro tureba umuco nyarwanda, hari ibidakorerwa ku karubanda, uko amadini, umuco na Leta bibyamagana ni ko natwe tubyamagana.”
Rutagengwa akomeza avuga ko bashingiye kuri izo ndangagaciro bahisemo gucuruza serivisi ziba mu mahoteli hubahirizwa ibyakumira ibikorwa byose bihabanye na zo, aho serivisi ya Sauna abagabo bagira aho bayikorera n’abagore bakagira ahabo, ari nako bijyana n’ubwogero n’aho kwambarira bitandukanye.
Ibi byiyongeraho serivisi ya Massage ikorwa muri ubwo buryo, igakorwa hubahirizwa umuco n’imyemerere ya gikirisitu ndetse bakanagira Pisine.
Mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kubaka umuryango utajegajega no kugabanya gatanya zugarije imiryango, ubuyobozi bwa Dove Hotel, burateganya gutangiza gahunda y’umugoroba wiswe “Couple’s Night” aho abateganya kubana, abasanzwe babana, n’abakeneye kurushaho kunoza umubano wabo, bazajya bahura bakagirana ibiganiro birushaho gukomeza umuryango.
Rutagengwa ati: “Amakupule nababwira ko vuba aha muzatangira kubona icyo twita ‘Couples Night’, ni gahunda y’ibiganiro n’ubusabane bizajya bibaho kuwa Gatanu, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, aho tuzajya twakira amakupule atandukanye bazanywe no kuganira, harimo abatanga ubuhamya, hagamijwe kuvugurura umubano wabo, hanyuma kupule yumvikanye tukabaha icyumba cyitwa ijuru rya Dove.”
Yongeyeho ati: “[…] Turifuza gutanga umusanzu ku gihugu cyacu, kugira ngo ikibazo kiri mu miryango, ibiri mu rubyiruko bikemuke, twubake sosiyete iri ku mahame meza, itere imbere kandi iteza imbere Igihugu.”
Uretse ibijyanye no kuba bakomeje umugambi wo kongera ibikorwa biteza imbere ubukerarugendo hirya no hino mu Gihugu, bafite n’icyumba cyakwakira abagera ku bihumbi bine ndetse n’umwanya munini wo guparikamo ibinyabiziga birimo imodoka, moto n’amagare, ku buryo bahora biteguye gukorana n’abo ari bo bose bakeneye aho gukorera amahugurwa, Inama z’ubukwe, Ubukwe n’ibindi.
Dove Hotel, ni Hotel ishamikiye ku itorero rya ADPR, ikaba imaze imyaka umunani itanga serivisi kuko yatangiye gukora tariki 4 Gashyantare 2017.








Munyurangabo says:
Nyakanga 29, 2025 at 8:31 pmNi byiza Kandi courage Muyobozi ADEPR nayo igere heza hayandi ma hotel so keep growing up