Nyagatare: Kiyombe abambukaga umupaka bajya kwivuza baruhuwe n’ivuriro ry’ibanze

  • HITIMANA SERVAND
  • Nyakanga 12, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Abaturage bo mu Kagari ka Gataba mu Murenge wa Kiyombe bavunwaga n’ingendo, biyibaga bakajya kwivuza hakurya y’umupaka,ubu barashima ko bavunwe amaguru kuko bubakiwe ivuriro ry’ibanze ribafasha kubona serivisi z’ubuvuzi.

Aba baturage bavuga ko kubera imiterere y’aho batuye bitaboroheraga ko bagera ku kigo nderabuzima cya Cyondo, ariyo mpamvu bahitagamo kwambuka bakivuriza muri Uganda mu gihe bagize ikibazo cy’uburwayi.

Tumuhirwe Joyeuse agira ati: “Aha dutuye mu misozi ni hafi y’umupaka. Ahari ivuriro ni kure yacu, byari bigoye kuba wafatwa n’uburwayi nijoro cyangwa ukarwaza umwana ngo ubone uko ugera Cyondo. Twahitaga twambuka Uganda kandi naho ubwo kwivuza akenshi, ntta gusuzuma byari ukugura imiti nkugura ibindi bicuruzwa, ugapfa kunywa ugakira byakwanga ukazabona kwerekeza ku kigo nderabuzima.

Akomeza avuga ko ubu byakemutse kandi bashimira ubuyobozi

Ati: “Kuri ubu twubakiwe ivuriro ry’ibanze rifite imiti, ufashwe n’uburwayi araza akavurwa byaba ari ibikomeye agahabwa taransiferi atarembeye mu rugo. Turashima ubuyobozi bwatwitayeho.”

Byamungu Innocent yagize ati: “Njye ntuye neza hano ku mupaka, kujya kwivuza rero twambukaga uko tubonye Nta byangombwa nubwo tuba tuziranye by’abaturanyi hakurya aha, ariko ugize ikibazo wambutse muri ubu buryo biba ingorane.”

Yakomeje avuga ko byatumaga bativuza kandi baratanze ubwisungane mu kwivuza, Mitueli hakaba n’ababwishyura biganyiriza kuko bumvaga ntacyo izabafasha.

Akomeza agira ati: “Aho tubonye iri vuriro ziriya ngorane zose zavuyeho. Turarwara tukivuza tudakoze ingendo zituvuna. Turashima izi serivisi z’ubuvuzi twgerejwe zatuvunnye amakuru”

Ubuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen avuga ko gushyiraho aya mavuriro biri mu cyerekezo cy’Igihugu cyo kwegereza abaturage ubuvuzi.

Ati: “Uko ubushobozi bugenda buboneka dukora ibishoboka kugira ngo dushyire mu bikorwa umuhigo wo kugeza amavuriro y’ibanze hafi y’abaturage, kuko ni icyerekezo cy’Igihugu cyuko buri Kagari nibura kagira ivuriro ry’ibanze.

Abaturage baturiye umupaka twubatse aya mavuriro kugira ngo batagira ibyo babona batabona iwabo bikabasaba kwambuka kandi noneho ari service z’ubuzima ziri nu by’ibanze bakeneye ngo bivuze neza, bagire ubuzima bwiza.”

Amavuriro y’ibanze mu Karere ka Nyagàtare agera kuri 84 harimo ari ku rwego rwisumbuye 4, ibigo nderabuzima 20 n’ibitaro 2 ibya Nyagatare na Gatunda.

Innocent Byamungu uturiye umupaka avuga ko kwivuriza hafi byabarinze ingorane zo kwambuka nta byangombwa
Tumuherwe utuye muri Kiyombe avuga ko kwivuza bitakibasaba kwambuka umupaka
Ivuriro ry’ibanze rya Gataba
  • HITIMANA SERVAND
  • Nyakanga 12, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE