Sitting Volleyball: Ikipe y’u Rwanda y’Abagore yegukanye Shampiyona nyafurika

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 9, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Ikipe y’Igihugu y’Abagore yegukanye Igikombe cya Shampiyona nyafurika ya Sitting Volleyball nyuma yo gutsinda Kenya imikino 5-0.

Umukino wa gatanu wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga 2025 muri Kasarani Indoor Stadium.

Uwo mukino warangiye, ikipe y’u Rwanda yatsinze iya Kenya amaseti 3-0 (25-17, 25-15, 25-20).

Mu bagabo, Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe n’iya Misiri amaseti 3-0 (25-21, 25-13, 25-20) ku mukino wa nyuma.

Amakipe yombi ni yo azahagararira Afurika muri Shampiyona y’Isi izabera mu Bushinwa mu Mujyi wa Hangzhou ku wa 10 kugeza ku wa 17 Nyakanga 2026.

Ikipe y’abagore muri Sitting volleyball begukanye igikombe cya Shampiyona nyafurika
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 9, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE