Davido yishongoye ku bamushinja kwirata ubutunzi bw’iwabo

Umuhanzi Davido akaba n’umuhungu w’umuherwe muri Nigeria, Adedeji Adeleke, yishongoye ku bamushinja kwiyemerana ubutunzi bw’iwabo ababwira atari ikosa rye kuba yaravukiye mu muryango ukize, ariko mu rwego rwo kubanezeza naramuka yongeye kuvuka azaba umukanishi.
Uyu muhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats, yavuze ibi ubwo yasubizaga abantu ku mbuga nkoranyambaga bamushinja kwiyemera no kwiratana indege yigenga y’iwabo.
Davido yavuze ko abantu bamunenga bababazwa no kubona agenda ku buntu mu ndege ya se hirya no hino ku Isi, nyamara ari uburenganzira yahawe n’uko yavutse.
Uyu muhanzi yabasubije abishongoraho ababwira ko mu buzima buzakurikiraho azabashimisha akavuka mu muryango ukennye kugira ngo bazamusuzugure nk’uko bashaka.
Yagize ati: “Iyi ndege yigenga kandi y’ubuntu njya ntemberamo hirya no hino ku Isi irabababaza cyane, mumbabarire si ikosa ryanjye, ahubwo ni amahirwe mpabwa n’umuryango navukiyemo. Mu buzima bukurikira nzaza ndi umukanishi w’ipine mbashimishe.”
Mu minsi ishize Davido yigeze gutangaza ko yangwa mu ruganda rwa muziki kubera ko akomoka mu muryango ukize.
Yagaragaje ko nubwo akomoka mu muryango wifashije, yihangiye umurimo we ku giti cye mu muziki, ariko abantu benshi bakomeza gushakira ibisobanuro by’intsinzi ye ku muryango we naho akomoka.

lg says:
Nyakanga 9, 2025 at 5:55 pmBabwire nubundi umuziki siwo ukugize Nyagasani yarabikoze uvukira murugo rukomeye si wowe wabihisemo kimwe nuko nabo batahisemo kuvukira munzu zibyatsi alinkanjye sinata nigihe mbasubiza komeza wibereho bakomeze bayahekenye