Amb James Musoni yacyeje umubano w’u Rwanda na Zimbabwe

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 15, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni, yavuze ko ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi burimo gutera imbere, bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo n’ubuvugizi Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoreye iki gihugu bityo kigakurirwaho ibihano by’amahanga.

Amb Musoni yahamirije RBA ko abacuruzi ku mpande zombi bashora imari muri ibyo bihugu babifashijwemo n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’ikigo gikora nkarwo muri Zimbabwe n’abikorera bo mu Rwanda, aho banakoranye na Ambasade y’u Rwanda na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

Yagize ati: “Byatumye habaho inama zabereye mu Rwanda na hano, zigenda ziba buri mwaka, zisimburana mu mpande zombi ku buryo abacuruzi b’ibihugu byombi basobanukiwe amahirwe ari muri buri gihugu, aho byoroshye kuba abantu bahitamo aho bashora imari.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni, ashimangira ko igihugu cya Zimbabwe gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda bigizwemo uruhare cyane na Perezida wa Repubulika Paul Kagame biturutse ku kuba afite uko adateza imbere u Rwanda gusa ahubwo na gahunda y’iterambere rya Afurika arigiramo uruhare cyane, ari ya ntandaro y’uko Abanyafurika benshi bamwibonamo.

Akomeza agira ati: “Ni muri urwo rwego na hano muri Zimbabwe ubona bamwibonamo cyane, cyane cyane bakanamushimira uruhare agira mu kubavuganira muri gahunda yo kubakuritraho ibihano bagiye bafatirwa.

Ijwi rye ryakomeje kumvikana cyane, avuga ko ibihano bashyiriyeho iki gihugu cya Zimbabwe bikwiye kuvanwaho kandi hari n’intambwe imaze guterwa, hari ibihano bimwe byagiye bikurwaho ku buryo ibisigaye na byo biri mu nzira yo kuvaho.

Urwo ruhare rwe yagize rero bararumushimira cyane, ni igikorwa wumva mu nzego za Leta ukabyumva no mu baturage bamushimira cyane uruhare yagize.”

U Rwanda na Zimbabwe byashyizeho za Ambasade i Harare n’i Kigali mu mwaka wa 2019, mu rwego rwo kurushaho kwagura ubutwererane mu nzego zitandukanye.

Ibihugu byombi bifitanye umubano wihariye ushingiye ku kuba bihuje byinshi mu birebana n’ingano y’ubukungu, abaturage intera y’iterambere n’amateka.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 15, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE