Itsinda rya OAFLAD ryaganirije abangavu batewe inda mu Rwanda

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 10, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Itsinda tekiniki riturutse mu Muryango w’Abagore b’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika Ugamije Iterambere (OAFLAD) ryasoje uruzinduko mu Rwanda, aho ryasuye ibikorwa by’Umuryango Imbuto Foundation.

Imbuto Foundation yatangaje ko iryo tsinda rya OAFLAD ryaje mu Rwanda mu rwego rwo gusuzuma aho gahunda y’umushinga wo gufasha abangavu babyaye imburagiye igeze.

Ubuyobozi bwa Imbuto Foundation bubinyujije kuri X yahoze ari Twitter, bwagize buti: “Iyi gahunda igamije gukumira, gusubiza no gukomeza ibikorwa birambye bigendanye n’inda ziterwa abangavu ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Inibanda ku kongerera abangavu ubumenyi n’amakuru ku buzima bw’imyororokere no kubafasha kubona serivisi z’ubuvuzi zinoze kandi zikwiriye.”

Mu ruzinduko rwabo, banasuye Ikigo Nderabuzima cya Rusumo giherereye mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, aho itsinda ryagiranye ibiganiro n’abangavu babyaye, ababyeyi babo, abatanga serivisi z’ubuvuzi ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze hagamijwe gusuzuma umusaruro w’uyu mushinga, imbogamizi zihari n’amahirwe yo kuwunoza kurushaho.

Itsinda rya OAFLAD ryanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, runashyira indabo ku mva ziruhukiyemo Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amateka ya OAFLAD

Umuryango w’Abagore b’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika Ugamije Iterambere, OAFLAD, umaze imyaka 23 kuko watangiye mu 2002, utangirizwa i Geneva mu nama yari yahuje Abagore b’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika.

Madamu Jeannette Kagame, ku ikubitiro, ni umwe mu Bagore b’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika 37 batangije uyu muryango.

OAFLAD igizwe n’abanyamuryango 40, yatangiye ifite intego zo kurwanya Virusi iterasi Sida, guteza imbere serivisi zigamije kurinda ababyeyi kwanduza abana bonsa, kugabanya umubare w’abana bapfa bavuka, kubakira ubushobozi abagore n’urubyiruko. Kuri ubu wahisemo gukora ibikorwa bigamije iterambere.

Ikicaro cy’Umuryango w’Abagore b’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika, OAFLAD, kiri i Addis Ababa muri Ethiopia. Uyobowe na Monica Geingos wo mu gihugu cya Namibia.

Baganiriye na bamwe mu bangavu babyaye imburagihe
Itsinda rya OAFLAD ryasobanuriwe Umushinga wo gufasha abangavu babyaye imburagihe
Ikigo Nderabuzima cya Rusumo gifite icyumba cyagenewe gutangirwamo serivisi z’ubuzima bw’imyororokere

Amafoto: Imbuto Foundation

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 10, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE