Rusizi: Mu rugo rw’Impinganzima hibutswe abarenga 300 bo mu miryango yazize Jenoside

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 6, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Umuryango Unity Club Intwararumuri watangaje ko mu Rugo rw’Impinganzima rw’Akarere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Igikorwa cyabereye mu rugo rw’Impinganzima rwa Rusizi kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Kamena 2025, kijyanye no kwibuka Abatutsi 308 bagize imiryango yazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Uru rugo rw’Impinganzima rwa Rusizi, rutuwemo n’ababyeyi 43 barimo abakecuru 37 n’abasaza 6.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yashimiye Leta y’u Rwanda yongeye kugarura ubuzima n’icyizere cyo kubaho kw’Abanyarwanda, aho avuga ko ubuzima ari impano ikomeye kandi y’agaciro.

Yagize ati: “Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ni uburyo bwiza bwo kongera kubwira urubyiruko n’abato ko ibyabaye bitagomba kuzongera kubaho ukundi.

Ni n’uburyo bwo kwereka abakuru twaje kwifatanya na bo mu rugo rw’Impinganzima ko amahitamo twakoze nk’Abanyarwanda yo guharanira igihugu kirangwa n’Ubumwe, Amahoro, Ubudaheranwa n’Iterambere ari yo adufasha gukomeza kubaka u Rwanda rutazongera kubabara ukundi.”

Mu izina ry’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club, Uwacu Julienne, yihanganishije ababyeyi mu mugoroba wo kwibuka.

Yagize ati: “Babyeyi bacu, Ubudaheranwa mutwereka, ni isoko y’icyizere n’imbaraga bidufasha gukomeza kubaba hafi, Intwararumuri twaje kubabwira ko mutari mwenyine, turi kumwe nk’abana banyu.”

Yanashimiye kandi byimazeyo abafatanyabikorwa bose bagira uruhare mu kwita ku buzima bw’Intwaza.

Igikorwa cyo kwibukira mu Rugo rw’Impinganzima cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye. Cyabimburiwe n’umugoroba wo kwibuka no kuzirikana abo mu miryango y’Intwaza zitujwe muri uru rugo bishwe muri Jenoside yakotrewe Abatutsi ndetse hanacanwa urumuri rw’icyizere.

Uwacu Julienne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Unity Club Intwararumuri (Hagati), Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ishami ry’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa muri MINUBUMWE, Alice Kayumba (ibumoso) na Meya wa Rusizi Sindayiheba Phanuel
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yashimiye Leta y’u Rwanda yongeye kugarura ubuzima n’icyizere cyo kubaho kw’Abanyarwanda
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 6, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE