Simi yihanije abitiranya umwana we n’indirimbo ye

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 4, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Umuhanzi wo muri Nigeria Simisola Kosoko uzwi cyane nka Simi, yasabye abantu guhagarika kwitiranya umwana we w’umukobwa n’izina ry’indirimbo ye ‘Duduke.’

Ni nyuma y’uko Simi n’umugabo we Adekunle Gold babyaye umwana wabo w’imfura muri Kamena 2020 bakamwita Adejare, bamwe mu bafana batangiye kwita uwo mwana ‘Duduke’ bifashishije iyo ndirimbo ya nyina yamamaye cyane.

Mu kiganiro aherutse kugirana na kimwe mu bitangazamakuru bikorera muri Nigeria, Simi yatangaje ko atishimira ko abantu bita umwana we “Duduke”, avuga ko iryo zina nta gisobanuro rifite.

Yagize ati: “Abantu bita umukobwa wanjye Duduke, kandi simbikunda. Si ryo zina rye nta n’ibusobanuro rifite. Iyo riba rifite icyo risobanuye cyiza mba narabiretse, ariko ni injyana gusa– duduke, duduke. Icyo navugaga ni uko umutima wanjye utera gutyo.”

Yongeyeho ati: “Mureke kwita umwana wanjye Duduke, ariko ndabizi, ndabibona ko batabikorana umutima mubi, ni yo mpamvu ntarakara, gusa ndabasabye mubihagarike.”

Simi yasohoye indirimbo yise ‘Duduke’ asa n’uririmbira umwana yari atwite amubwira ko amutegerezanyije amatisko n’urukundo byinshi.

Muri iyo ndirimbo agira ati: “Mbere na mbere reka nkubwire ko atari njye uzarota nkubona, uri uw’agaciro gahenze nahoze ntegereje, ese uko ngukeneye mu by’ukuri, nasengeye umunsi nzaba ngufite ngusomagura buri munsi ndagusengera kandi mu mutima wanjye hari umwanya uhoraho wawe.”

[…] Ni yo mpamvu umutima wanjye utera uti Duduke du du ke mwana wanjye, ndakuririmbira mu gihe umutima wanjye ukomeje gutera utyo, mwana wanjye sinabasha kuguha umubumbe wose ariko nguhaye icyo mfite.”

Simi yatangiye gukora umuziki kinyamwuga mu 2008, akaba azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Joromi, Complete me, Remind me, n’izindi nyinshi.

Simi yagaragaje ko atishimiye abita umwana we ‘Duduke’
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 4, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE