Rutsiro: Umubiri w’uwazize Jenoside wabonywe hakorwa imirwanyasuri

Ubwo abaturage bacukuraga imirwanyasuri mu Mudugudu wa Gatomvu, Akagari ka Murambi mu Murenge wa Gihango, Akarere ka Rutsiro, mu ma saa yine z’igitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 2 Kamena 2025 babonye umubiri wa Soteri wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma y’igenzura ryakozwe n’inzego z’ibanze, iz’umutekano n’iza Ibuka muri uwo Murenge n’ubuhamya bwatanzwe na Nsengiyumva Evariste uhagarariye Ibuka mu Kagari ka Murambi, yavuze ko uwo mubiri ari uw’umuvandimwe we, bityo, byemejwe ko ari uw’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nsengiyumva yabwiye Imvaho Nshya ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye aba mu mujyi wa Rubavu afite imyaka 19, iwabo hari mu yari Segiteri Gihango. Uwo musore umubiri we wabonetse yitwaga Soteri wari ufite imyaka 13, se wa nyakwigendera yitwaga Karekezi Frédéric, akaba se wabo wa Nsengiyumva Evaritse, bivuze ko Soteri yari murumuna we wo kwa se wabo.
Yagize ati: “Kuko twakundaga kubonana kenshi, nari nzi imyenda ye, n’amakuru nakurikiye aho ngereye mu rugo kuko narokokeye mu mujyi wa Rubavu, bambwiye ko nta wundi waguye muri aka gace.
Umubiri we wabonetse mu isambu yanjye yari iya se nazunguye, ndebye ibimenyetso byose nsanga ni we, cyane cyane ko mu mibiri twari twabonye uwe twari twarawubuze.”
Yongeyeho ati: “Aho twawukuye twari dusanzwe tuhahinga ariko kuko ari mu rutoki ntiducukure cyane. Ubwo bacukuraga imirwanyasuri bacukuye muri santimetero hagati ya 50 na 80 barawubona.’’
Avuga ko yishimiye kubona umubiri w’umuvandimwe we bari barabuze, batazi ko abamwishe bamujugunye aho mu isambu ya se, gusa hari amakuru bajyaga babwirwa ko ari ho yari yihishe, abamwishe ari ho bamwiciye bakahamutaba, ariko ntibamenye aho ari ho neza.
Ati: “Haracyari abandi 5 ntarabona barimo se w’uriya twabonye, wahunze ibitero by’interahamwe ntitwongere kumenya ibye, tukaba tutazi aho yaguye. Nyakwigendera Soteri ibice byose by’umubiri we twabibonye n’ipantalo n’umupira yari yambaye ndabibona, ndabimenya, ngasaba uwaba azi amakuru y’abo bandi ntarabona kuyampa na bo tukabashyingura mu cyubahiro.”
Avuga ko uwo mubiri wajyanwe mu Biro by’Akagari ka Murambi gutunganywa, bategereje igihe ubuyobozi buzababwirira cyo kuwushyingura mu cyubahiro.
Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Rutsiro, Niyonsenga Philippe, yavuze ko nka Ibuka bishimiye iboneka ry’uyu mubiri, asaba ko n’ahakiri indi abahafitiye amakuru bayatanga, aho kujya iboneka gusa bakora ibikorwa remezo kandi abafite amakuru bahari.
Ati: “Nka Ibuka twishimiye ko mu mibiri myinshi twabuze hari uwabonetse, akarusho kakaba ari ukuba twamenye izina rye.’’
Yongeyeho ati: “Nk’abarokotse tubabazwa cyane nuko kugeza ubu imibiri tubona yose iboneka ari uko hari ibikorwa remezo by’amajyambere biri gukorwa nyamara Jenoside yarabaye ku manywa y’ihangu abantu bose bareba, n’iyo mibiri iboneka iva mu mirima y’aho abaturage bari batuye.”
Umukozi w’Umurenge wa Gihango ushinzwe irangamimerere na notariya Sekadende François, yasabye abafite amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro kuyatanga, kuko na we asanga bibabaje cyane kuba nta mubiri uboneka ari amakuru atanzwe ahubwo ikaboneka mu ikorwa ry’ibikorwa remezo.
Ati: “Turasaba abaturage bafite amakuru y’imibiri itaraboneka kuyatanga igashakishwa igashyingurwa mu cyubahiro, bakaruhura imitima y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ibyo bikibateye intimba ikomeye.”
lg says:
Kamena 3, 2025 at 7:09 pmAbo bantu bishe abatutsi babishaka nubundetse barica abacitse kwicumu none nibo musaba ko babaha amakuru !! bamwe mubabishe barafunzwe barafungurwa ntibavuga abo bafatikanya bamwe nabavandimwe nibene wabo wavugase ute ko abahutu bali batuye muli selire batazi gute ahatabwe umuntu kandi byarakorwaga kumannywa izuba liva bajya hose baraho arabagabo arabagore babo nabana bali mumyaka 10 bose barabizi kandi barahazi nibanga ryabo ntampuhwe bali babafitiye nubu ntazo babafitiye