Kigali: Harategurwa ibikorwa bihuza abasirikare n’abasivile muri EAC

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 2, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Impuguke mu bya gisirikare ziturutse mu bihugu bitandukanye bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ziteraniye i Kigali, mu rwego rwo gutegura ibikorwa byimakaza Icyumweru cyahariwe ibikorwa byimakaza ubutwererane mu bya gisirikare (CIMIC) bizakorerwa mu Rwanda.

Icyumweru kirimo gutegurwa n’iryo tsinda ry’impuguke zaturutse mu bihugu bitanu bibarizwa muri EAC giteganyijwe gutangira guhera ku wa 29 Kamena kuzageza ku ya 4 Nyakanga, bikazasoza bihurirana n’Umunsi wo Kwibohora uzizihizwa ku nshuro ya 31.

Ibihugu bihagarariwe ni Kenya, u Burundi, Uganda, Tanzania, n’u Rwanda, imyiteguro ikazakorwa hashingiwe ku by’umwihariko byateguwe na buri gihugu.

Col Désiré Migambi Mungamba, umwe mu bahagarariye Ingabo z’u Rwanda (RDF) muri iyo nama y’iminsi ibiri, yavuze ko intego yayo ari ukwemeranya kuri gahunda ihuriweho mu guharanira ishyirwa mu bikorwa rinoze ry’ibikorwa biteganyijwe mu cyumweru cyahariwe ibikorwa byimakaza ubutwererane bw’abasivili n’abasirikare.

Nubwo kuri ubu Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ugizwe n’ibihugu umunani, Somalia, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), na Sudani y’Epfo ntibiremeza ko bitabira iki gikorwa.

Col Mungamba yavuze ko u Rwanda ruzobereye mu bikorwa nk’ibi kuko hari ibikorwa bikozwe imyaka myinshi bwizwi nka Army Week byaje kwitwa gahunda y’ibikorwa by’inzego z’umutekano byo kwegera abaturage, Ingabo z’u Rwanda zihuriramo na Polisi y’Igihugu.

Muri ibyo bikorwa bihuza inzego z’umutekano na Polisi hakorwamo ibikorwa by’iterambere harimo kubakira abatishoboye barimo abangirijwe n’ibiza n’abarokotse Jenoside yakorewe Abarutsi mu 1994, ibikorwa by’ubuvuzi bukorwa ku buntu, no gufasha abaturage kwimuka ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yakomeje ashimangira ko n’icyumweru cyahariwe ibikorwa by’Ingabo z’Ibihugu bya EAC byitezweho gutanga umusaruro ku baturage.

Mu bikorwa birimo kurebwaho ko bizakorwa muri icyo cyumweru harimo ibikorwa by’ubuvuzi, ibikorwa by’Umuganda ndetse n’ubwubatsi bworoheje, bikazakorwa nk’uko bisanzwe bikorwa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Ati: “Gahunda nk’izi zatanze umusaruro mwiza cyane mu buzima bw’abaturage. Kuri ubu ni imbaraga z’Akarere, inkunga yo mu bindi bihugu izongerera imbaraga ibisanzwe bikorwa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa EAC muri iyo nama Lt Col Joseph Kimani, yashimangiye ko ubumwe bw’ingabo za EAC ari ingenzi cyane.

Yakomeje agira ati: “Impamvu nyamukuru dukora ibikorwa nk’ibyo ni ukugira ngo duhurize hamwe umuryango wacu. Tuzi ko mu gukorera hamwe nk’umuryango dushobora kurandura intambara nyinshi duhura na zo mu Karere.”

Kimani ukora nk’Umuyobozi w’abahagarariye inyungu za gisirikare mu Bunyamabanga bwa EAC, yashimangiye ko ubu biteguye gukora ibikorwa binyuranye birimo ibyo buri gihugu kizaba cyiteguye gutangamo umusanzu.

Yagize ati: “Tugiye kuganira kuri buri bikorwa igihugu cyose cyiteguye kuzatangamo imbaraga zacyo mu cyumweru cya CIMIC.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga, yavuze ko ibikorwa bihuza ingabo n’abasivili muri EAC bishimangira icyerekezo cyo kurushaho kwimakaza umubano hagati y’inzego z’umutekano n’abasivili mu Karere.

Yahamije ko ibi bikorwa atari ibya gisirikare gusa ahubwo binagamije ubutabazi no gushimangira indangagaciro zo kunga ubumwe, ubufatanye no gukorera rubanda.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig. Gen. Rwivanga Ronald
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 2, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE