Kayonza: Kabare barishimira inyubako y’Ibiro by’Akagari yatwaye agera kuri miliyoni 43Frw

  • HITIMANA SERVAND
  • Kamena 3, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Abaturage b’Akagari ka Rubumba mu Murenge wa Kabare, Akarere ka Kayonza barishimira inyubako nshya y’Ibiro by’Akagari, byubatse mu Mudugudu wa Bwatampama ku bufatanye bw’Akarere n’abaturage, aho yatwaye miliyoni 43 z’amafaranga y’u Rwanda izafasha mu kunoza serivisi zihabwa abagana ubuyobozi.

Abo baturage bavuga ko bishimiye impinduka zigaragara ugereranyije n’aho bari basanzwe baherwa serivisi, aho hari hameze nabi hadakwiye gutangirwa serivisi n’urwego rw’ubuyobozi, ariko ubu inyubako nshya irabahesha agaciro cyane ko bagize uruhare no mu iyubakwa ryayo.

Ndikubwayo Emerien agira ati: “Iyi nyubako turayishimiye kuko iduhesha agaciro. Ni inyubako nziza ubusanzwe zidakunze kugaragara mu bice by’icyaro nk’inaha,aho tugiye kujya tugana ubuyobozi tugaherwa serivisi ahantu hasa neza. Ni ishema ku baturage, ni n’ishema ku bayobozi bazaba bari gukorera ahantu habubahisha.”

Harelimana Claudien, umwe mu baturage wagize uruhare rukomeye mu iyubakwa ry’iyi nyubako atanga ikibanza nta kiguzi, yagize ati: “Aho twaherwaga serivisi hari hafi kuriduka.” Navuga ko hari hagayitse.

Bashatse aho bubaka Akagari barahabura, ndavuga nti reka nitange mbagabire ikibanza kugira ngo ubuyobozi butajya kure. Uyu munsi twishimiye ko ubuyobozi bwadufashije mu kubaka Ibiro by’Akagari tugiye kujya twakirirwamo.”

Iyo nyubako ifite icyumba cy’inama, Ibiro bya Gitifu w’Akagari, ibya SEDO, iby’abunzi n’ububiko. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare,  Kagabo Jean Paul, yavuze ko iyi nyubako ari igisubizo n’imikorere myiza ku bakozi ndetse n’abaturage.

Yagize ati: “Abaturage bazajya bahabwa serivisi zinoze. Izuba ryavuye cyangwa imvura yaguye, hari aho bazajya bategerereza mu gihe hari undi uri kwakirwa ahabwa serivisi . Abakozi na bo bafite aho bakorera hatabagoye. Ni impinduka nziza ziganisha ku kunoza serivisi zihabwa abaturage.”

Yakomeje ashima uruhare rw’abaturage, cyane cyane Harelimana watanze ubutaka, asaba ko n’abandi bafatira kuri urwo rugero mu kwishakamo ibisubizo bifasha igihugu gutera imbere.

Mu byishimirwa kandi ni uko imirimo yo kubaka ibyo Biro by’Akagari byatanze imirimo ku bahatuye.

  • HITIMANA SERVAND
  • Kamena 3, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE