Umuhanzi Nick Ngendahayo yashyize hanze indirimbo ‘Amenya’

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 30, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umuhanzi Richard Nick Ngendahayo wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yasohoye indirimbo ‘Amenya’ ya kabiri kuri alubumu ye ya Gatatu ateganya gushyira hanze.

Ni indirimbo yashyizwe hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025 mbere yo gutaramira abakunzi be mu gitaramo ‘Ni we Healing Live Concert’ giteganyijwe kubera muri BK Arena.

Richard Ngendahayo yagaragaje ibyishimo byo gusangiza abatuye Isi ubutumwa bw’Imana binyuze muri iyi ndirimbo nshya.

Yagize ati: “Nishimiye gusangiza abantu ubutumwa bw’Imana buri muri iyi ndirimbo nshya.”

Iyi ndirimbo ikurikiye ‘Uri Byose Nkeneye’, aherutse gushyira hanze yanafashije imitima ya benshi binyuze mu butumwa bukomeye bwo kwiyegurira Imana.

Igitaramo ‘Ni we Healing Live Concert’ kizaba ku wa 23 Kanama 2025, aho yatumiwe na Sosiyete ya Fill the Gap.

Yavuze ko ari igitaramo kinini cyateguwe nk’umwanya udasanzwe wo kuramya, gusenga no kwakira gukiza kw’Imana ku buryo bw’umwihariko.

Umuhanzi Richard Nick Ngendahayo, yashyize hanze indirimbo ‘Amenya’
  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 30, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE