Nyagatare: Ivuriro ryatwaye asaga miliyoni 600 ryabaye igisubizo

Abagana ikigo nderabuzima cya Nyagatare bishimira ko bubakiwe ivuriro rishya ryatwaye amafaranga y’u Rwanda 698 422 248, byatumye abagana iri vuriro bahabwa serivisi neza bakazibonera heza.
Abahivuriza bavuga ko izo nyubako nshya zaje kubaruhura ibibazo bikomeye bahuraga nabyo.
Ubusanzwe ngo bakirirwaga mu nzu ntoya cyane ya kera, bikiyongeraho umubare munini w’abagana iryo vuriro, aho byatumaga haba umubyigano, aho ababyeyi babiri barashoboraga kwakirirwa ku gitanda kimwe.
Cyakwela Dorin yagize ati: “Tutarabona izi nyubako nshya kandi nziza twarahababariye. Urumva kuza urwaye ukicara mu mubyigano aho twahuriraga kuri kariya kazu gato kari hariya hepfo, ukabura ubuhumekero umuganga akakugeraho warushijeho kuremba.”
Akomeza agira ati: “Nyamara uyu munsi ibintu byarahindutse. Noneho usigaye ugera naho wakira serivisi ukagira ngo nta bantu bakigana ivuriro kubera ko abantu baba bari ku yindi miryango bakiraho serivisi. Ubu urakirwa neza ntawukubyiga, nta rwaserera.”
Uretse abaza kwivuza, icyo gikorwa remezo kishimirwa n’abakenera izindi serivisi zihatangirwa zirimo izo kuboneza urubyaro, kwita ku mirire, kwipimisha ku bagore batwite n’izindi.
Ruhakana John yagize ati: ”Ni ukuri njyewe sinabona uko mvuga ibitangaza turi kubona mu majyambere y’iki gihugu. Uherekejeje umugore wawe aje kwipimisha inda uhita ubona ko aho hantu hubahishije abantu, haratuje, nta mpumuro mbi nk’izo twajyaga duhura nazo mu mavuriro, mbega nta kuhinubira.”
Yongeraho ko ubu nta muntu ushobora kwiganyira kuza kubyarira kuri iryo vuriro kuko umunsi ku munsi haboneka ibisubizo ku kunoza servisi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen avuga ko Akarere gakomeje kongera ibikorwa remezo bigamije gufasha abaturage, aho mu byibandwaho harimo n’amavuriro.
Yagize ati: “Inyubako yaje ikenewe cyane aho yabaye igisubizo ku baturage. Mu rwego rw’ubuzima dukora ibishoboka ngo abaturage babonere serivisi hafi kandi ahantu heza.”
Yasabye abaturage kuhabyaza umusaruro bakubahiriza gahunda zo kwivuriza ku gihe kugira ngo bataremba bakabura uko bakora ibibateza imbere. kuri ubu nta rwitwazo rwo kubura aho bakirirwa.”
Ikigo nderabuzima cya Nyagatare giha serivisi abagera ku bihumbi mirongo itanu n’icyenda n’abantu 95 baturuka mu nkengero z’ahubatse iryo vuriro.
