Gicumbi: Umunyeshuri yakubiswe bamuziza ibiryo ahasiga ubuzima

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Gicurasi 27, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Kuri uyu wa 26 Gicurasi 2025, mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Miyove, Akagari ka Gakenke, Umudugudu wa Museke ku kigo cy’ishuri rya GS Rumuri, abanyeshuri hapfuye umwana uri mu kigero cy’imyaka wigaga mu myaka wa Kane w’amashuri abanza. Ni umwana wapfuye ubwo yashyamiranaga na bagenzi be bamubuzaga kurya.

Nyuma y’uko habaye ayo mahano inzego zishinzwe umutekano zageze kuri iryo shuri rya GS Rumuri bahasanga uwitwa Muhikuzo Samson, Umuyobozi Ushinzwe amasomo avuga ko nyakwigendera wigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza yakubitiwe mu ishuri n’abanyeshuri bamuhora ko yagiye gusangira na bo kandi atize.

Abana 6 n’umwarimu batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare kugira uruhare mu ikubitwa ry’uwo mwana bikamuviramo gupfa, bafungiye kuri Station ya Polisi ya Byumba mu Karere ka Gicumbi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Emmanuel Nzabonimpa yabwiye Imvaho Nshya ko urupfu rw’uwo mwana rwaturutse ku gushyamirana kwabayeho hagati y’abanyeshuri n’uwo wari uje kurya saa sita kandi atashyizwe ku rutonde rw’abagombaga kurya bigatuma mu kubahunga yikubita hasi agapfa.

Yagize ati: “Biracyakurikiranwa ariko ikigaragara ni uko ari umwana utari wize nyuma aza gusangira n’abandi ariko batamushyize ku rutonde biza kuvamo ko bagenzi be bamubwiye ko batamushyize mu bararya, ashyamirana na bo ku buryo bashobora kuba bamuhungabanyije mu kubahunga akagwa mu muferege.”

Yakomeje agira ati: “Amakuru amwe twabonye ni uko iyo bategura amasahani, bayategura bashingiye ku bitabiriye, icyabaye rero ishuri ryarimo abana 51 ari bo bize, ashobora kuba yatunguranye mu kuza atari yateganyirijwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yabwiye Imvaho Nshya ko yamenye ayo makuru.

Ati: “Mu kanya nanjye mvuye ku ishuri, mpura n’umubyeyi wa nyakwigendera turabahumuriza. Ubu ikiriho ni ukwegeranya amakuru kandi inzego zizashingira ku bikubiye mu mategeko mu gukomeza gukora iperereza.”

Ku nama Emmanuel Nzabonimpa yahaye abarezi muri rusange by’umwihariko abo ku ishuri rya GS Rumuri, ni ukuba hafi y’abana, haba ikibazo bakajya bahita bakimenyesha kandi bakaba hafi y’abana mu bintu byose barimo kugira ngo birinde impanuka.

Abanyeshuri 6 ndetse n’umurezi wabo bakekwa bari kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu Karere ka Gicumbi mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe gupimwa ngo hamenyekane icyamwishe.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Gicurasi 27, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE