Ruhango-Karongi: Impungenge ni zose ku kiraro cyo mu kirere cyangiritse

Abaturage b’Umurenge wa Murambi mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba batagenderanira byoroshye n’ab’Umurenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo kubera ikiraro cyo mu kirere kiri ku mugezi wa Nyabarongo cyangiritse bikomeye, kitakiri nyabagendwa.
Batangarije Imvaho Nshya, ko bacyita ikiraro cyo kwa Kajamage, kimaze imyaka irenga gato 10 cyubatswe, cyari cyubatswe ku busabe bw’abaturage,kugira ngo bahure basabane cyangwa bahahirane baciye ahandi hatari aho, byasabaga amasaha atari munsi y’atanu kugenda gusa.
Hakizimana Emmanuel wo mu Murenge wa Murambi, yagize ati: “Cyadutabaraga rwose abanyamaguru, baba abaturuka mu Ruhango baza kwivuriza ino ku bitaro bya Kirinda, n’abakoreshaga Ivuriro ry’ibanze rya hano bivuza, abajya ku masoko, abana bajya kwiga mu yisumbuye bitewe n’icyo bashaka kwiga hakurya cyangwa hakuno, ubu byose bisa n’ibyahagaze.”
Akomeza asobanura ko Cyashenywe n’imvura nyinshi yaguyeNyabarongo iruzura iragihitana ibice byacyo bimwe bitwarwa n’amazi, ubu ntawahanyura yarohama muri Nyabarongo.
Mutuyemariya Eugénie wo mu Murenge wa Kinihira, Akarere ka Ruhango avuga ko aho kibonekeye byabarinze kuzenguruka bajya kunyura ku kiraro kinini cy’imodoka gihuza Karongi na Ruhango, bakoreshaga amasaha arenga 5 kugenda gusa, iki cyo, kuva mu Karere kamwe ujya mu kandi nta minota na 30 yari irimo n’amaguru, bitewe n’aho umuntu yaturukaga.
Ati: “Yari inzira yacu nziza y’ubusamo ku baturanyi bombi, kuko kunyura ku kiraro kinini byafataga amasaha arenga 5 ngo umuntu azagere aho yajyaga.’’
Yakomeje asobanura ko iyangirika ry’icyo kirarao ryabangamiye abajyaga kwivuza kuko uwarembaga yambukaga ajya i Karongi ku bitaro bya Kirinda, amasoko ya Karongi na Ruhango, imihahiranire, abana bajyaga kwiga bari mu gihirahiro.
Abo baturage bifuza ko icyo kiraro cyakongera kikubakwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, Kazabaganwa Vedaste avuga ko iki kiraro gifite hagati ya metero 20 na 25, cyubatswe mu kirre hejuru y’umugezi wa Nyabarongo ngo cyoroshye imigenderanire hagati y’Uturere twa Karongi na Ruhango.
Ati: “Ikiraro cyafashaga abaturage cyane kuko hari n’imiryango yo hakurya no hakuno iba yarashyingiranye yagikoreshaga mu gusurana, aho kwivurizaku ivuriro ry’ibanze n’ibitaro bya Kirinda benshi bambukaga baza kwivurizamo, ariko ubu ntikikiri nyabagendwa.”
Yakomeje agira ati: “Imvura nyinshi yaguye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi yashenye bigaragara bimwe mu byari bikigize. Twabujije abaturage kongera kugicaho kuko cyateza impanuka,ubu ntigikoreshwa.”
Yizeza abaturage bagikoreshaga ko imirimo yo kugisana itazatinda kuko ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi n’abafatanyabikorwa bako bari mu nyigo y’uburyo cyasanwa.
Igihe kitarasanwa abaturage bakagirwa inama yo kwihangana bakaba baca izindi nzira zabahuza nubwo ari iza kure.


