Ngororero: Babangamiwe n’abacuruzi b’amatungo bayatwara mu modoka z’abagenzi

Bamwe mu bagenzi bakoresha umuhanda Ngororero–Rubavu binubira imyitwarire y’abacuruzi b’amatungo magufi, bajyana ayo matungo mu mifuka bayitwaje mu modoka zitwara abagenzi, ibintu bavuga ko bibangamira isuku n’umutekano wabo.
Abo bagenzi bavuga ko kubatwarana n’amatungo mu modoka bibateza impungenge z’indwara zituruka ku nyamaswa, binanduza imyambaro kandi bigatuma urugendo rubabera rubi.
Shimirwa Moses, yabwiye Imvaho Nshya ati:“Abacuruza amatungo magufi nk’inkoko n’inkwavu bajya bazana imifuka irimo ayo matungo muri tagisi tukicarana. Ibi bitwanduriza imyenda, ndetse tukagira impungenge z’indwara zishobora kuva kuri ayo matungo. Twifuza ko abagenzi n’amatungo bagira uburyo butandukanye bwo gutwarwa.”
Ku rundi ruhande, abacuruzi b’amatungo bavuga ko ikibazo gishingiye ku kubura uburyo bwihariye bwo gutwara amatungo magufi.
Sindiheba Alphonse, umucuruzi ukorera mu isoko rya Kabaya, yagize ati: “Nkanjye ntuye Rubavu, mba naje kugura inkoko cyangwa inkwavu. Nta bundi buryo bwo kuzitwara uretse tagisi. Iyo nguze imyanya ibiri, ndambikaho udufuka turimo inkwavu cyangwa inkoko. Ntabwo twabasha kwigondera imodoka zihariye nk’izitwara inka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukunduhirwe Benjamine, yavuze ko iki kibazo batari bakizi, ariko bagiye kugikoraho kugira ngo haboneke igisubizo gihamye.
Yagize ati: “Ni ihame ko amatungo atagomba gutwarwa hamwe n’abagenzi. Tugiye kwegera impande zombi, abacuruzi n’abatwara abagenzi, turebe uko bashyira hamwe bashaka uburyo bwo gutwara amatungo mu buryo bwihariye. Twizeye ko tuzabigeraho kuko dufite abaturage bumva vuba.
Impuguke mu by’ubuzima zivuga ko kubana n’amatungo habaho ibyiza ariko habamo n’ibibi, ariko ingaruka harimo Indwara zituruka ku nyamaswa (zoonoses).
Amatungo ashobora gutera indwara nk’inkorora, rubela, brucellosis, leptospirosis, n’izindi.
Izi ndwara zishobora kwandura binyuze mu maraso, imyanda, cyangwa ibiribwa byanduye.
Indwara z’ibyorezo (panzootics), indwara nk’inkorora y’inkoko (H5N1) zishobora kwandura mu nyamaswa nyinshi, zigatera igihombo gikomeye mu buhinzi n’ubworozi.
Kwiyongera k’ubwandu bw’indwara, imikoreshereze y’imiti mu matungo ishobora gutera ubwandu bw’indwara budakira, bugatera ibibazo mu buvuzi bw’abantu.
Ibibazo by’isuku n’umutekano kubana n’amatungo mu ngo bishobora guteza ibibazo by’isuku, nk’imyanda y’amatungo, bigatera indwara ziterwa n’umwanda.
Akarere ka Ngororero kazwiho kugira ubworozi bw’ingeri zose, haba amatungo magufi n’amaremare. Abaturage bemeza ko kugira uburyo bwihariye bwo gutwara amatungo bituma hirindwa isuku n’ibibazo by’ubuzima, ndetse bikazamura n’iterambere ry’ubucuruzi bw’amatungo mu masoko.
