Perezida Trump yise Putin umusazi

  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 26, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yanenze mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin amwita umusazi nyuma y’ibitero bya misile n’indege zitagira abapilote yagabye mu mujyi wa Ukraine mu mpera z’icyumweru gishize.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa ‘Truth Social’, Trump yagize ati: “Nabanye neza cyane na Vladimir Putin w’u Burusiya, ariko hari ikintu cyamubayeho. Yarasaze neza neza burundu!”

Yongeyeho ko ari kwica abantu muri Ukraine mu buryo budafututse kandi atari abasirikare gusa ahubwo bari no kurashisha indege zitagira abapilote mu mujyi ituwe n’abasivile kandi nta mpamvu ifatika.

Nubwo uburakari bwa Trump bwerekeje kuri Putin ariko yananenze Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, avuga ko nta kiza akorera igihugu kandi avuga amagambo adakunda.

Yagize ati: “Buri jambo rimusohotse mu kanwa riteza ibibazo, simbikunda byaba byiza abiretse.”

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, u Burusiya bwarashe misile n’indege zitagira abapilote 367 muri Ukraine, binakomereza mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere ari na byo bitero bikomeye kurusha ibindi kuva intambara yatangira mu 2022.

Perezida Trump yabwiye Zelensky ko avuga amagambo adakunda
  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 26, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE