Rusizi: Moto yamuhiriyeho irakongoka agiye gutwara umugenzi

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 26, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Iranzi Edmond w’imyaka 37 yahuye n’uruvagusenya ubwo yatsaga moto agiye kureba umugenzi wari umuhamagaye ngo amutware abona ifashwe n’inkongi y’umuriro atazi aho iturutse, irashya irakongoka.

Uyu mugabo utuye mu Mudugudu wa Gakenka, Akagari ka Shara, Umurenge wa Muganza, Akarere ka Rusizi, yabwiye Imvaho Nshya ko moto ye yafashwe n’inkongi mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 25 Gicurasi 2025. 

Akomeza avuga ko moto ye yahiye nta kibazo ayibonana ndetse ngo yari azanye umugenzi mu Murenge wa Muganza. 

Moto yafashwe n’inkongi ubwo yari ayakije agiye kureba umugenzi akiri kubiseta ho muri uwo Murenge. 

Ati: “Nari nyiparitse ku iseta hamwe na bagenzi banjye aho twita Kuryakane, umugenzi arampamagara ngo mutware, nyakije njya kumureba ku mugeri wa mbere gusa numva umuriro nk’uwo muziko uyatsemo umfata ku kuboko, nyivaho vuba mbona ihise igurumana.”

Avuga ko bagenzi be bamufashije uko bashoboye kuyizimya birananirana, bajya gushaka kizimyamoto kuri ADEPR hafi aho, abandi bayitera umucanga, byose biba iby’ubusa iranga iragurumana kugeza irangiye burundu.

Ati: “Nari nyimaranye imyaka 5, yari ifite agaciro k’amafaranga miliyoni n’igice iri mu bwishingizi. Ni yo nacungiragaho intungiye umuryango wanjye kuko mfite umugore n’abana 5 bose baryaga ari uko nayisohoye mu nzu nkajya gushakisha.”

Avuga ko nta bushobozi bundi afite bwagura indi, agasaba  bagenzi be bakorana uyu mwuga kumugoboka bakamufasha uko bashoboye, kugira ngo yongere yisuganye arebe ko yabona indi.

Avuga ko abajije ababishinzwe bakamubwira ko ubwishingizi afite butishingira moto yahiye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza Ndamyimana Daniel, yabwiye Imvaho Nshya ko nk’ubuyobozi bamuhamagaye bakamwihanganisha.

Ati: “Twabimenye turakomeza kumwihanganisha nk’uko twanabikoze tukibimenya, tugasaba cyane cyane bagenzi be bakorana umwuga umwe kumuba hafi nk’uko bisanzwe mu muco nyarwanda. Akareba ko yabona indi moto agakomeza akazi ke agatunga umuryango we nk’uko byari bisanzwe.”

Yasabye abamotari n’abandi batwara ibinyabiziga kujya bagenzura kenshi ko nta kibazo byaba bifite, basanga gihari ntibabishyire mu muhanda batagikemuye.

Yanabasabye gutwara bafite ubwishingizi burimo n’ubwakwishingira inkongi nk’izi z’imiriro, kuko iyo ihiye harimo ikibazo cy’ubwishingizi birushaho kugorana.

Moto ye yahiye irakongoka
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 26, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE