Jye ubwanjye ndagukunda- Jose Chameleone avuga Perezida Kagame

Umuhanzi Jose Chameleone, uri mu Rwanda aho yaje gutaramira mu gitaramo kizabera muri Kigali Universe, yatangaje ko yishimira iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, avuga ko akunda Perezida Paul Kagame.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, Jose Chameleone yagaragaje ko ashimira Perezida Paul Kagame ku bikorwa bikomeye amaze kugeraho birimo iterambere, umutekano hamwe n’imiyoborere myiza.
Yagize Ati: “Icyo navuga ku Rwanda, ni uko rurimo gutera imbere byihuse, muvandimwe, reba Igihugu cyanyu, u Rwanda rurimo gutera imbere cyane, ibintu byiza cyane, ku Banyarwanda rero ni abantu beza cyane. Icyo mbakundira bavugisha ukuri. Ntabwo ari abatubuzi.”
Ubwo yari asabwe kugira ubutumwa agenera Guverinoma y’u Rwanda, Chameleone ntiyazuyaje yashimiye Perezida Kagame kuba yaratsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Nyakanga 2024.
Ati: “Ubutumwa ni ugushimira Nyakubahwa Paul Kagame ku bwo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu aherutse kuba, kandi warakoze nyakubahwa gushyira iki gihugu ku rwego rwo hejuru kiriho, Imana iguhe umugisha, ihe umugisha Abanyarwanda kandi njye ubwanjye nyakubahwa ndagukunda.”
Chameleone avuga ko igitaramo agiye gukorera mu Rwanda kitagamije ubucuruzi gusa, ahubwo yaje kunezeranwa n’abakunzi be mu Rwanda, cyane cyane inshuti kuko yahabaye igihe kitari gito.
Ati: “Ubwo nari ndwaye, nabonaga ubutumwa bugufi muri telefone yanjye amarira akagwa, abantu baransengeye, abo mu Rwanda, abo muri Kenya n’ahandi, iki gitaramo ndifuza kunezeranwa n’abantu banjye bakavuga bati Jose yaragarutse.”
Si ubwa mbere Jose Chameleone agaragaje amarangamutima y’urwo akunda Perezida Kagame, kuko tariki 08 Gashyantare yashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga ze ashimira Perezida Kagame wari witabiriye inama ihuriweho ya EAC na SADC yari yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania, yari igamije gushaka ibisubizo ku ntambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa RDC.
Biteganyijwe ko Jose Chameleon azataramira abakunzi be muri Kigali Universe tariki 25 Gicurasi 2025.
