Weasel agiye kwerekanwa iwabo wa Teta

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 24, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umuhanzi akaba na murumuna wa Jose Chameleon, Weasel Manizo yatangaje ko mu bimuzanye i Kigali harimo igitaramo mukuru we ahafite ariko kandi aje hari na gahunda yo kwerekanwa mu muryango Teta Sandra avukamo dore ko bitegura ubukwe.

Uwo muhanzi wagombaga kuba yarageze mu Rwanda ejo ku wa Gatanu, yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gicurasi 2025, atangaza ko yishimiye kuza mu Rwanda aho yise iwabo, kandi mu byo ateganya harimo no kwerekanwa mu muryango w’umugore we Teta Sandra.

Yagize ati: “Ndiyumva neza cyane kuba ngeze i Kigali, kubera ko umuryango wanjye uri hano, Teta n’abana banjye bose, ndiyumva nk’uri mu rugo n’ubwo ndi kure y’iwanjye.”

Uyu muhanzi avuga ko mu byo azakora harimo no kujya kwiyerekana kwa Sebukwe kuko banateganya gukora ubukwe n’umugore we.

Ati: “Kimwe mu bitumye ndi aha ni igitaramo Chameleon afite, ariko by’umwihariko naje kwerekanwa n’umugore wanjye w’uburanga buhebuje mu muryango we, ndi hano ngo mbonane kandi menyane n’umuryango wanjye.”

Yongeyeho ati: “Kandi vuba cyane dufite ubukwe, ni vuba cyane rwose, Teta ni mwiza cyane, yambyariye abana beza, ndi hano ngo nkore buri kimwe mugumane.”

Teta Sandra na Weasel bitegura gukora ubukwe, batangiye gukundana mu 2018, bakaba bafitanye abana babiri.

Weasel yishimiye kugera i Kigali kuko ahafata nko mu rugo
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 24, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE