APR BBC yongeye gutsindirwa imbere ya Perezida Kagame

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 23, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umukino wahuje APR BBC na Made By Ball Basketball [MBB] yo muri Afurika y’Epfo ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 22 Gicurasi, wakurikiwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ndetse n’abandi banyacyubahiro barimo Masai Ujiri usanzwe ari n’umuyobozi wa Giants of Africa.

Umukino wa 4 mu Itsinda ‘Nile Conference’ wahuje Made By Ball Basketball [MBB] na APR FC warangiye MBB itsinze APR BBC amanota 94-88.

Muri uwo mukino wabereye muri BK Arena, MBB yo muri Afurika y’Epfo yatangiye umukino neza kuko yabanje kurusha ikipe ya APR BBC.

Mu gace ka Kabiri na ka Gatatu k’umukino APR BBC yinjiye mu mukino ariko igorwa n’abasore barebare kandi b’ibigango ba MBB yo muri Afurika y’Epfo.

Kugeza ubu, amakipe yombi yanganyije intsinzi ebyiri, icyakoze APR BBC iri ku mwanya wa Kabiri kubera izigamye ibitego byinshi.

Undi mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Kani ni uwahuje Al Ahli Tripoli yatsinzemo Nairobi City Thunder amanota 104-91 ikatisha itike yo kuzakina Imikino ya Nyuma izabera muri Afurika y’Epfo.

Imikino izakomeza ku wa Gatandatu, aho Nairobi City Thunder izakina na MBB-South Africa, mu gihe APR BBC izakina na Al Ahli Tripoli Saa 17:30.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakurikiye umukino wahuje APR BBC na MBB yo muri Afurika y’Epfo
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 23, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE