The Ben agiye guhurira mu gitaramo n’abarimo Diamond na Eddy Kenzo

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 22, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umuhanzi Mugisha Benjamin, uzwi nka The Ben, agiye guhurira mu gitaramo n’abandi bafite izina rikomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba barimo Diamond Platinumz, Eddy Kenzo na Bebe Cool.

Ni igitaramo biteganyijwe ko kizabera muri Uganda, mu kabari kitwa Coffee Marathon Concert, gaherereye muri Ntungamo mu rwego rwo kugafungura kumugaragaro.

Uretse abo bahanzi bazahuriza hamwe imico y’ibihugu bitandukanye, muri icyo gitaramo hazagaragaramo abandi bahanzi bo muri Uganda barimo Ray G, Sister, na Medotex Americana.

Uki guhuriza hamwe ibyamamare byo mu Karere, byitezweho kuzana ibyishimo n’umudiho udasanzwe ku bakunzi b’umuziki bo mu Karere ka Ntungamo, n’ahandi hose muri icyo gihugu.

The Ben agiye gutaramira muri Ntungamo nyuma y’icyumweru kimwe akoreye igitaramo yise ’Plenty Love Live Concert yakoreye Kampala, ‘ yakoze agamije kumvisha abakunzi b’ibihangano bye Alubumu ye nshya.

Bitegnyijwe ko icyo gitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki 24 Gicurasi 2025, mu gihe byitezwe ko tariki 25 Gicurasi, Jose Chameleone na we azasusurutsa Abanyarwanda muri Kigali Universe. 

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 22, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE