Perezida Kagame yakiriye impapuro z’Abambasaderi 11 (Amafoto)

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 21, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi bo mu bihugu bitandukanye kubihagararira mu Rwanda.

Ni umuhango wabereye muri Village Urugwiro Kacyiru kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gicurasi 2025.

Mu batanze impapuro barimo Amb Khalid Musa Dafalla uhagarariye Repubulika ya Sudani mu Rwanda, Amb Viacheslav Yatsiuk uhagarariye Ukraine mu Rwanda, Amb Dr. Habib Gallus Kambanga uhagarariye Repubulika ya Tanzania mu Rwanda na Amb Alfredo Dombe uhagarariye Repubulika ya Angola mu Rwanda.

Mu bandi batanze impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, ni Amb Sylver Aboubakar Minko Mi Nseme uhagarariye Repubulika ya Gabon, Amb Tone Tinnes uhagarariye Ubwami bw’u Buholande, Amb Abdelkerim Ahmadaye Bakhit uhagarariye Repubulika ya Tchad na Amb Paul Molong Akaro uhagarariye Repubulika ya Sudani y’Epfo.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byanditse ko Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera Amb Luis Alejandro Levit guhagararira Repubulika ya Argentine mu Rwanda.

Perezida Kagame kandi yakiriye impapuro z’abandi ba Ambasaderi zibemereraa guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda; barimo Amb Vu Thanh Huyen uhagarariye Repubulika ya Gisosiyalisi ya Vietnam mu Rwanda na Amb Ilyas Ali Hassan uhagarariye Repubulika ya Somalia mu Rwanda.

Abo badipolomate bose bashimangiye ubufashe bwo kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byabo n’u Rwanda mu nzego zinyuranye zifitiye abaturage akamaro.

Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera Amb Sylver Aboubakar Minko Mi Nseme guhagararira Repubulika ya Gabon mu Rwanda
Amb Abdelkerim Ahmadaye Bakhit uhagarariye Repubulika ya Tchad mu Rwanda
Amb Paul Molong Akaro uhagarariye Repubulika ya Sudani y’Epfo
Amb Khalid Musa Dafalla uhagarariye Repubulika ya Sudani mu Rwanda
Amb Dr. Habib Gallus Kambanga uhagarariye Repubulika ya Tanzania mu Rwanda
Amb Viacheslav Yatsiuk uhagarariye Ukraine mu Rwanda
Amb Alfredo Dombe uhagarariye Repubulika ya Angola mu Rwanda
Amb Luis Alejandro Levit uhagarariye Repubulika ya Argentine mu Rwanda
Amb Vu Thanh Huyen uhagarariye Repubulika ya Gisosiyalisiti ya Vietnam mu Rwanda
Amb Ilyas Ali Hassan uhagarariye Repubulika ya Somalia mu Rwanda
Amb Tone Tinnes uhagarariye Ubwami bw’u Buholande mu Rwanda
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 21, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE