Sherrie Silver yababajwe n’umwe mu bana yitaho ukorerwa ihohoterwa kuri murandasi

Umubyinnyi mpuzamahanga akaba n’umuhanga mu guhanga imideli, Sherrie Silver, yababajwe n’ihohoterwa ryo kuri murandasi rikorerwa umwe mu bana babarizwa mu itsinda Sherrie Silver Foundation.
Uwo mwana avuga ko akiri muto kandi afite impano idasanzwe mu kuririmba, gusa ngo akunze kwibasirwa n’amagambo amusebya ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bibanda cyane ku miterere y’amenyo ye.
Mu butumwa Sherrie Silver yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko bibabaje kubona umwana w’umuhanga, wiyemeje gukoresha impano ye mu guteza imbere abandi, ahora yibasirwa n’amagambo atesha agaciro ubuzima bwe, kuko nubwo bagerageza kubisiba ariko babirambiwe.
Yanditse ati “Umwe mu bana bacu bakunzwe cyane muri Sherrie Silver Foundation, ahora akorerwa ihohoterwa ryo kuri murandasi kubera amenyo ye. Turambiwe gusiba ayo magambo mabi buri gihe.”
Yongeraho ati: “Turimo gushaka umuganga wamenyo ufite ubushake bwo gufatanya natwe kumushakira igisubizo kirambye.”
Iryo hohoterwa rikunze gukorerwa ibyamamare ku buryo ku rwego mpuzamahanga ryabaye ikibazo gikomeye kandi kigenda cyiyongera, kuko imbuga nkoranyambaga zigira uruhare runini mu buzima bwabo.
Usanga akenshi abarikora bibanda cyane ku isura yabo, amenyo, uruhu, ibilo n’ibijyanye n’imyambarire, imyitwarire hamwe n’imibereho bwite nko gushyingirwa, urukundo, abana n’ibindi usanga bibangamira cyane ibyamamare.
Ibikorwa nk’ibya Sherrie Silver Foundation ni urugero rwiza rwo kwerekana uko urukundo n’ubufatanye bishobora guhindura ubuzima bw’umwana.
