Qatar nk’umuhuza iratangaza ko igitero cya Isiraheli kibangamiye amahoro

Umuhuza hagati ya Isiraheli na Palesitina,Qatar itangaza ko kubera ibitero Isiraheli ikomeje kugaba mu gace ka Gaza, bibangamiye amasezerano y’amahoro.
Kuri uyu wa Kabiri, igihugu cya Qatar gikora nk’umuhuza hagati ya Isiraheli n’umutwe w’abayisilamu bo muri Palesitine Hamas, cyatangaje ko ingufu z’ibitero bya Isiraheli mu karere ka Gaza zibangamiye “amahirwe yose y’amahoro” ku butaka bwa Palesitine.
Mu ihuriro ry’ubukungu bwa Qatar, Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Mohammed bin Abdulrahman Al-Thani, yagize ati: “Igihe umusirikare wa Isiraheli, Edan Alexander yarekurwaga, twatekereje ko bizaba umuyoboro mwiza cyangwa bizatanga inzira kugira ngo aya makuba arangire, ariko igisubizo cyabaye umuraba w’ibisasu bikabije.”
Yongeyeho ati: “Iyi myitwarire mibi ikaze kandi yo kwigira ntibindeba ibangamira amahirwe ayo ari yo yose y’amahoro.”
Ku wa Gatandatu, Isiraheli yagabye igitero simusiga mu karere ka Gaza, ifite intego yo gusenya Hamas no kugarura ingwate zashimuswe ku munsi wa mbere w’intambara, ku ya 7 Ukwakira 2023, ubwo umutwe wa Hamas wo muri Palesitina wagabaga igitero kitigeze kibaho mu mateka kuri Isiraheli.
Hari hashyizweho amasezerano y’agahenge y’iminsi 40 muri Gaza mu mpera z’ukwezi kwa Mata 2025.
Ku wa Mbere, tariki ya 19 Gicurasi 2025, ingabo z’igihugu cya Gaza zavuze ko nibura abantu 52 baguye mu bisasu byatewe n’ingabo za Isiraheli, ibyo bikaba byakajije umurego mu bitero byagabwe ku butaka bwa Palesitine bwibasiwe n’intambara.
Umuvugizi w’ingabo z’igihugu Mahmoud Bassal yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ati: “Igisasu cya Isiraheli yateye mu gace ka Gaza kuva mu gicuku ndetse no mu gitondo cya kare,cyahitanye abantu 52.”
Ni mu gihe Ibiro by’Umuryango w’abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ikiremwamuntu (OCHA) byatangaje ko “biri mu biganiro” na Isiraheli ku buryo bwo kongera gutanga imfashanyo z’ubutabazi muri Gaza nyuma y’icyemezo cya Isiraheli cyo gutanga imfashanyo nke nyuma y’amezi arenga abiri.
Itangazo ryatanzwe na Ocha, ntiriratanga ibisobanuro birambuye ryagize riti: “Abategetsi ba Isiraheli batwegereye kugira ngo dusubukure itangwa ry’imfashanyo nkeya, kuri ubu turi mu biganiro na bo ku kuntu ibyo bizagenda bitewe n’uko ibihe bimeze.”
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yatangaje ko afite impungenge z’uko ibyago by’inzara byiyongera mu karere ka Gaza.
Agira ati: ” Ibyago by’inzara muri Gaza biriyongera, abantu miliyoni ebyiri barashonje.”
Nubwo bimeze gutyo, amakamyo agera ku 100 y’imfashanyo y’ubutabazi yemerewe kwinjira mu Karere ka Palesitine kuri uyu wa Kabiri.
Uwo mubare w’amakamyo yinjiye nyuma y’ayandi 9 yimjiye ku wa Mbere uracyari muto ugereranyije n’ibikenewe nk’uko byatangajwe na Loni ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta myinshi, imaze amezi iburira ko hashobora kubaho inzara muri Gaza.

