Burera: Hashize ukwezi batagira amazi, biteza umwanda mu mashuri

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gicurasi 19, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Abaturage bo mu Mirenge ya Rugarama Kidaho na Gahunga mu Karere ka Burera, bavuga ko bamaze amezi abiri bavoma amazi yo mu kiyaga cya Burera, ibigo by’amashuri na byo bikora ingendo ndende bijya kuvoma amazi y’imvura mu bigega by’abaturanyi.

Aba baturage bavuga ko gukoresha amazi mabi binbateza indwara zikomoka ku mwanda, ibigo by’amashuri na byo bikavuga ko ari ikibazo gikomeye cyane, bagasaba inzego bireba kubafasha kongera kubona.

Nsengiyumva Eulade wo mu Murenge wa Rugarama, yagize ati: “Tumaze amezi 2 amavomo yacu ndetse n’abafite imigezi mu rugo nta mazi tubona, ibi bituma dukoresha amazi mabi y’imvura yo mu bigega by’abaturanyi abandi na abo nk’abari hafi ya Burera ubu ni ho bavoma. Twifuza ko badusobanurira impamvu tubura amazi kugeza igihe cy’ukwezi.”

Umwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri muri iyo mirenge yabuze amazi yabwiye Imvaho Nshya ko na bo bakomeje kugorwa n’ibikorwa by’isuku n’isukura ku ishuri.

Yagize ati: “Ubu rwose ibijyanye n’isuku kuva abana bava mu biruhuko biradukomereye cyane.  Tekereza kuba ufute abana 900, bagomba kurya, koza ibikoresho byo ku meza no mu gikoni, hakiyongeraho ko bagomba kunywa amazi meza.”

Yongeyeho ko indwara zituruka ku mwanda zatangiye kugaragara kuko amazi bakoresha bayakura mu bigega by’abaturanyi b’ishuri na byo bidasukuye.

Ati: “Abana ni uguhora bataka mu nda ndetse n’ibicurane, twifuza rwose ko inzego bireba zakemura iki kibazo cy’ibura ry’amazi.”

Mwanangu Theophile, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko icyo kibazo bakizi kandi barimo kugishakira igisubizo kirambye.

Ati: “Ikibazo cy’ibura ry’amazi muri kariya gace turakizi, kuko hari imiyoboro WASAC yarimo isana yangiritse kuri ubu ndimo kuganira n’ubuyobozi bwayo ngo turebe aho ikibazo kigeze, mu minsi mike amazi araba agarutse.”

Akomeza asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abaturage kugira ibigega by’amazi bajya bashyiramo amazi yo ku miyoboro ya WASAC kugira ngo bajye bakoresha ayo mazi mu gihe andi yaba yagiye.

Ikindi kandi, barasabwa kumenya ko gukotesha amazi y’imvura baba barafashe mu bigega atari byiza ahubwo ko bakwiye kujya basukuza mu nzu no kuyameshesha gusa kuko kuyanywa ari ugushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Abaturage birirwa bategereje amazi batari bubone ku mavomo
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gicurasi 19, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
ka says:
Gicurasi 21, 2025 at 10:28 am

abana bose bazanye amazi mu gitondo, 1l-5l zafasha mu gihe bategereje ko wasac yikubita agashyi. ariko nayo ntiterere agati mu ryinyo igihe itanze cyo gucyemura ikibazo kikubahirizwa. kuko amazi ni ubuzima.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE