Rubavu: Imibiri 9 041 yimuriwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Gicurasi 19, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Mu Karere ka Rubavu ku Rwibutso rwa Bigogwe hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 9 041 y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari icumbikiwe ku rwibutso rwa Nyundo.

Abafitemo ababo bagaragaje ko ari iby’agaciro kuko mu Rwibutso rwa Bigogwe imibiri y’ababo ishyinguye heza, hatekanye.

Ni igikorwa cyo kwimura imibiri 9041 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari yaracumbikiwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyundo kuva ku wa 10 Gashyantare 2023. Iyo mibiri yasubijwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe ruherereye mu Murenge wa Kanzenze muri ako Karere.

Ubuyobozi mu nzego zitandukanye bwitabiriye icyo gikorwa bwashimiye abaturage by’umwihariko bagize uruhare mu kwimura iyo mibiri ndetse bubizeza ko butazahwema kuzirikana no guha icyubahiro Abatutsi bishwe bazira uko baremwe, babasaba gukomera no gukomezanya muri rusange nk’Abanyarwanda.

Bamwe mu baturage bafitemo ababo bimuriwe mu Rwibutso rushya rwa Bigogwe, bagaragaje ko ari ibyo kwishimira kuko aho imibiri yari ishyinguye hatari hatekanye.

Umwe yagize ati: “Twabyakiriye neza cyane kuko ni igisubizo kimwe mu byari byaraduhangayikishije, kubera ko abacu bari mu Rwibutso rutajyanye n’igihe , aho imvura yagwaga ugasanga isuri yageze ku mibiri y’abacu, ibitonyanga biva hekuru ugasanga byageze ku mibiri y’abacu ariko urebye uru rwibutso rwa Bigogwe rujyanye n’igihe, ni Urwibutso rushobora kubika amateka y’abacu rero biradushimishije kandi biratunejeje.”

Mukarugori Gloria yagize ati: “Ubu turashimira ubuyobozi bw’Igihugu cyacu kuko iyi ni intambwe ikomeye igezweho. Ubu turatekanye kubera ko uru Rwibutso ni rwiza kandi imibiri y’abacu nayo imeze neza. Mudushimire ubuyobozi bwacu bwiza bw’Igihugu bwabikoze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, yavuze ko muri urwo rwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe, hashyizweho n’igice cyo gushyiramo amateka aho abazajya barusura bazajya bayasobanurirwa.

Yagize ati: “Ni urwibutso rwabanje gukorerwa inyigo kugira ngo ruzabe rwujuje byose. Hateguwe igice gihagije cyo gushyiramo amateka yaranze Jenoside by’umwihariko muri aka gace ka Bigogwe.”

Yakomeje agira ati: “Harimo igice cyagenewe amateka, hakabamo imva, ibiro n’aho kwakirira abantu ndetse hakabamo n’aho abantu bakwicara baruhuka.”

Imirimo yo kuvugurura urwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe yarangiye rutwaye arenga miliyari 1.4Frw. Byitezwe ko ari urwibutso ruzasigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komine Mutura na Rwerere.

Ni urwibutso, rwubatswe mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Kanzenze, Akagari ka Nyamirango mu Mudugudu wa Mureru.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Gicurasi 19, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE