Nyagatare: Byinshi ku Mudugudu wizigama imyaka utakibamo inzara

Abaturage b’Umudugudu wa Kabuga ya Mbere mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, bishimira ko batacyugarizwa no gusonza mu mezi mabi baba bategereje umusaruro, kubera ko bamaze imyaka 4 bashyizeho gahunda yo kuzigama imyaka ku yo bejeje.
Ni imyaka bazigama mu Kigegega Ishema rya Kabuga bahuriyeho nk’Umudugudu aho buri muturage azana igice cy’umusaruro mbere yo kugira ikindi awukoraho yejeje.
Bavuga ko imiterere y’aka gace usanga igira igihe cyo guhembuka iyo abaturage bejeje, nyamara hakanaba igihe cy’ibura ry’ibiribwa bita Itumba.
Akenshi iki gihe cy’itumba cyababeraga kibi cyane kiza mu mezi ya Werurwe na Mata cyangwa Ukwakira n’Ugushyingo aho baba bamaze guhinga bategereje ko ibyo bashyize mu butaka byatanga umusaruro nanone.
Icyo gihe baba baramaze guhinga bari mu bihe by’ibagara, aho wasangaga nta byo kurya basigaranye mu nzu ndetse bakagorwa no kubihaha, kandi baragize umusaruro mwiza mu bihe bishize ariko bakawurya badategeye akazaza ejo.
Mukamana Yuliana agira ati: “Inaha turahinga tukeza tukarya tugahaga ariko twagiraga ingeso yo kwimaraho umusaruro ugasanga nyuma y’igihe gito turashonje. Mu gusarura imodoka zigura imyaka ziba zikuri iruhande, twakwishimira amafaranga tugasarura tujugunya mu modoka tukicura.”
Nyuma yo kubona ko ari bo ntandaro y’inzara ibibasira mu itumba, abo baturage bafashe ingamba zo kujya bazigama imyaka mu Kigega bise Ishema rya Kabuga.
Mukamusoni Coletha ati: “Aho dushyiriyeho uburyo bwo kuzigama imyaka byaramfashije kuko nta gihe nkigirira ubwoba ngo nabura amafunguro. Iyo umuturage yejeje abanza kuzana ibyo yizigamira akabona ubukoresha ibyo asigaranye. Cya gihe byamushiranye agaruka hano agatwara imyaka ye akagaburira umuryango. Ubu nkanjye imyaka ine irashize nta cyitwa Itumba nongeye kugira iwanjye.”
Kimenyi Janvier, Umuyobozi w’Umudugudu wa Kabuga, avuga ko igitekerezo cyo gushyiraho ubu buryo bwo kwizigamira imyaka bagikuye mu bihe bahuye nabyo mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19 cyibasiye u Rwanda n’Isi muri rusange.
Ati: “Nyuma yo kubona uko abantu batunguwe na COVID-19 tukajya tubura ibyo kurya, twatekereje ko no mu bihe bisanzwe hari amezi atubera mabi tugasonza nyamara twarejeje tukagurisha, twiyemeza ko twajya twizigama.”
Ahamya ko ntawushobora kubura ibyo kurya kuko n’iyo yamazemo ibye mu kigega akeneye ibindi agurizwa ku bu’abandi yakweza akazabigarura aje no kuzigamira ubutaha.
Kimenyi avuga ko iki kigega kimaze kurenga kubika imyaka gusa ahubwo bagize n’ubushobozi bwo kugira amafaranga ku buryo basigaye bagurizanya bagakora imishinga iciriritse ibateza imbere.
Iyi gahunda yo kuzigamira iminsi mibi ishimwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko ari imwe mu nzira zo kwishakamo ibisubizo.
Gasana Stephen, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, yagize ati: “Ubusanzwe guhunika ni umuco mwiza. Ubundi bisanzwe bikorwa nko mu makoperative atandukanye, ahubwo icyo dushima nk’akarusho k’uyu Mudugudu ni uko bashyizeho gahunda yo gufasha buri muturage kubikora ku giti cye bakagura aho bahuriza imyaka yabo kandi ubona ko byatanze umusaruro.Ni urugero rwiza no kubandi bagisarurira kugurisha ejo ugasanga bashobewe.”
Umudugu wa Kabuga ya mbere wiganjemo ubuhinzi bw’ibigori, ibishyimbo, imyumbati urutoki n’ibindi, ibyitabwaho cyane mu guhunikwa bikaba ibigori n’ibishyimbo.

