The Ben yeretswe urukundo mu gitaramo cy’amateka muri Uganda

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 18, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda The Ben n’abahanzi bamuherekeje, bakoreye igitaramo cy’amateka muri Uganda, bagaragarizwa urukundo rw’akataraboneka.

Ni igitaramo yise Plenty Love live Concert, cyari kigamije kumvisha abakunzi be Alubumu ye yamuritse tariki 01 Mutarama 2025 mu Rwanda.

Mu ma saha y’umugoroba, MC Mariachi wakiyoboye yageze ku rubyiniro atangiza igitaramo aho yirinze kuvuga byinshi agaha ikaze umuraperi Green P watunguranye muri icyo gitaramo.

Akigera ku rubyiniro Green P, yababwiye ko agiye kubakumbuza Kigali, ababwira tumwe mu duce tuyigize ati:“Mbakumbuze Kigali, Nyamirambo, Kicukiro n’ahandi.“

Yahise aririmba indirimbo zitandukanye zirimo Ndakuze, Ndi Nigga n’izindi zishimiwe n’abatari bake.

Ni igitaramo cyakumbuje abacyitabiriye umuco nyarwanda kuko nyuma ya Green hagiyeho itorero ryabyinnye zimwe mu ndirimbo za kinyarwanda zakunzwe, zirimo Nzajya Inama na nde, Nyaruguru n’izindi.

Mu gice cya mbere cy’igitaramo The Ben wari wambaye imyenda iri mu ibara ry’icyatsi ageze ku rubyiniro yaririmbye izirimo This is Love, yaririmbanye na Rema Namakula, Fine Girl, Loose Control yafatanyije na Meddy yahagurukije benshi,aririmba Why yafatanyije na Diamond n’izindi.

Igitaramo kirimbanyije, Element Eleeh na Kevin Kade basanze The Ben ku rubyiniro, baririmbana Sikosa, yanyeganyeje buri wese wari uri aho.

The Ben na Kevin Kade basize Element ku rubyiniro aririmba izirimo Kashe, Milele hamwe na Fou de toi.

Kevin Kade yahise agaruka ku rubyiniro aririmba izirimo Mu nda, yatumye abantu bose bajya mu bicu.

Nyuma The Ben yagarutse mu gice cya kabiri cy’igitaramo yambaye imyenda y’umukara, aririmba izirimo Habibi yakunzwe n’abatari bake, Ni Forever, Nta cyadutanya, Ndaje, True Love n’izindi.

Uretse The Ben n’abahanzi bo mu Rwanda bamuherekeje, iki gitaramo cyataramyemo abahanzi barimo  Karole Kasita hamwe na Rema Namakula usanzwe afitanye indirimbo zirenze imwe na The Ben.

Igitaramo ‘The Plenty Love’ cyashyize akadomo ku bitaramo The Ben yari amaze iminsi akorera hirya no hino ku Isi, kikaba cyitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye muri Uganda, birimo Sheilah Gashumba, Frank Gashumba n’umugore we aherutse gusaba no gukwa.

Umuhanzi Karole Kasita uri mu bamaze kumenyekana muri Uganda yasusurukije abitabiriye igitaramo cya The Ben
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 18, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE