Bien-Aimé yatunguranye yitwaza inkoko mu kiganiro

Umuhanzi Bien-Aimé Baraza wahoze aririmba mu itsinda rya Sauti Sol, yatunguye benshi nyuma yo kwitabira ikiganiro yakoreye kuri radio yo muri Amerika afite inkoko nzima.
Ni ikiganiro gisanzwe gica kuri On The Radar Radio kigatumirwamo ibyamamare bitandukanye, kuri iyi nshuro bakaba bari batumiwe uwo muhanzi mu rugendo rw’ibitaramo bikomeye arimo muri Amerika.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga, Bien Aimé yagaragaje ko yishimiye uburyo yakiriwe muri icyo kiganiro kizwi ku rwego mpuzamahanga, agaragaza intambwe amaze gutera mu muziki we.
Yanditse ati: “Murakoze kwakira wa musore wogoshe n’inkoko ye.” Mu gutebya kwinshi yumvikanishaga ko nta musatsi agira ku mutwe we.
Bien-Aimé Baraza ni umwe mu bari bagize Sauti Sol, itsinda ryashinzwe mu 2005 muri Kenya rikaba ryaramamaye cyane mu muziki wa Afro op na R&B.
Yamenyekanye kubera ijwi rye rituje n’amagambo y’indirimbo yiganjemo agaruka ku buzima, urukundo n’umuco.
On The Radar Radio, ni urubuga rwatangijwe n’umunyamakuru Gabe P. ahakorera abahanzi bakizamuka n’abamaze kubaka izina, bakaririmba imbonankubone (live performance) kandi bakanaganira ku rugendo rwabo mu muziki.
Ni urubuga rwamenyekanishije abahanzi barimo Ice Spice, Lil Tjay, Central Cee, na Sexyy Red.
Mu mico imwe n’imwe gukoresha inyamaswa, nk’imbwa cyangwa inkoko, bifite ibisobanuro byihariye cyangwa bigakorwa bagamije gutungura abantu, no kubavugisha ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru.
Ku rundi ruhande, bishobora no kuba igice cy’imyambarire n’imyitwarire y’umuhanzi wifuza kuba uw’abantu, cyangwa se inkoko ikaba ari inshuti y’umuntu (pet).
Bien-Aimé Baraza, aracyari muri Amerika aho amaze iminsi akorera ibitaramo byinshi, n’amatike y’ahenshi muri byo yamaze gushira bigaragaza urukundo abafana bamufitiye no gushimangira ko umuziki we ukomeje kugera kure.
